Nk’uko bisanzwe, muri iri siganwa ry’uyu mwaka, Amstel yongeye gutegura ibitaramo biriherekeza bizwi nka ‘After Party’.
Iri siganwa ryakinwaga ku nshuro ya 17 kuva ribaye mpuzamahanga, ryasojwe ku Cyumweru, tariki 2 Werurwe 2025 ryegukanwe n’Umufaransa Fabien Doubey ukinira Ikipe ya TotalEnergies.
Bamwe mu bitabiriye ibirori byariherekezaga bagaragaje ko babyishimiye cyane.
Niyonkuru Emmanuel wo mu Karere ka Rubavu yatangaje ko yishimiye kubona umuhanzi Yampano uri mu bagezweho muri iyi minsi.
Ati “ Nishimye cyane. Twaririmbiwe na Yampano uri kuduha ibigoma birenze muri iyi minsi. Turashimira Amstel yamutuzaniye ku buntu.”
Hirwa Bruce yatangaje ko yishimira cyane ibi bitaramo kuko bibafasha kubona ubushyuhe mu mujyi wabo.
Ati “Ibi bitaramo ni byiza cyane. Urabona abantu baba biriwe ku mihanda rero ni mugoroba tubona aho kwicira icyaka mu buryo butandukanye n’ubusanzwe.”
Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko ibikorwa nk’ibi bishimisha abantu ndetse bigatuma basabana aribyo Amstel iba igamije kandi ibereyeho. Bwateguje kandi udushya twinshi mu isiganwa ritaha.
Uretse ibikorwa nk’ibi, muri Tour du Rwanda, Amstel ihemba umukinnyi mwiza w’umunsi (uwegukanye agace k’uwo munsi).





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!