Abanyarwanda birukanwe muri Uganda batabarije imiryango yabo n’abo basize muri gereza

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Baziruwiha Jean Damascène na Rwagasore Bernard bageze ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe bafungiye muri gereza za Uganda aho bafatiwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda bakorera ingendo n’ababa muri Uganda bagiye bafatwa bagafungwa, bamwe bagatotezwa kugeza bibaviriyemo ubumuga.

Imibare iheruka yagaragaje ko abasaga 1000 birukanwe muri Uganda mu buryo bunyuranye n’amategeko, barimo n’abatandukanyijwe n’imiryango yabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Nyakanga 2019, Baziruwiha Jean Damascène, yavuze uko yafashwe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka mu Karere ka Rutsiro yageze muri Uganda muri Gicurasi 2018, ahita yigira mu mwuga w’uburobyi yakoreraga mu Kiyaga cya Victoria.

Baziruwiha yaje kwinjira muri ADEPR Pentecostal Church International Uganda (PCIU) yisunga bagenzi be bafatanya umurimo wo gusenga.

Uyu mugabo wirukanwe muri Uganda anafite Bibiliya yera, yagize ati “Naje kuhava nerekeza mu Karere ka Wakiso aho bita Zinga nsanga n’aho hari abantu basenga Imana turafatanya.’’

Muri Mutarama 2019 yahawe inshingano nka Mwarimu ariko hashize igihe umuyobozi waho atangira kumugirira ishyari.

Ati “Yatangiye abaza mugenzi wanjye ngo mbese icyamvanye mu Rwanda arakizi? Akamubwira ko atakizi kuko we yari ahamaze igihe, nahagiye mpamusanga.’’

Baziruwiha yamubwiraga ko ikibazo cy’imipaka nigikemuka azasubira iwabo mu Rwanda.

Yakomeje ati “Yakomeje atwirukaho cyane ariko nkabona sinjye njyenyine, nkabona na bagenzi banjye b’Abanyarwanda ntibafashwe neza.’’

Mu buhamya bwe avuga ko muri Werurwe 2019 aribwo uwo muyobozi yabareze kuri Sitasiyo ya Polisi.

Yakomeje avuga ko “Twahasanze umupolisi atwaka ibyangombwa turabimwereka, aramubwira ati ‘aba bantu bihorere basenge Imana, ubuyobozi bwarabemereye’.’’

Nyuma yo kutanyurwa uwo muyobozi yakomereje mu zindi nzego na zo zisanga nta kibazo kirimo.

Mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2019, Baziruwiha yakiriye telefoni imubwira kwitaba inzego z’ubuyobozi.

Yafashe ibyangombwa yari afite arabijyana kuri polisi aza kubazwa uwamutegetse gushinga itorero muri Uganda.

Ati “Namubwiye ko njye ntazi abarishinze, nanjye ndi umukozi nk’abandi ariko nzi ko iri torero rifite ubuzima gatozi cyangwa se ubuyobozi bubizi ko rihakorera muri Uganda yose.’’

Baziruwiha Jean Damascène yatawe muri yombi akuwe mu mwuga w'uburobyi yakoreraga muri Uganda

Uwo mupolisi atamenye izina yamubwiye ko ‘Mfite gahunda yo kumara Abanyarwanda muri Uganda’’, bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Entebbe.

Yageze muri Polisi we na mugenzi we baramufunga.
Yavuze ko “Mu gitondo haje umupolisi aratubwira ngo ni mwebwe ba Banyarwanda bo mu nzego z’ubutasi. Yatubwiye ko twatumwe n’igihugu kutuneka.’’

Muri gereza bafungiwemo bahuriyemo n’abandi Banyarwanda bafunzwe mu buryo bw’amayobera, nta cyaha kizwi bakoze ndetse bamwe muri bo ntibazi aho bafungiye.

Ubwo bari bafunze bagejejwe mu rukiko ariko umucamanza avuga ko atababuranisha ahubwo bakwiye kujyanwa mu Rukiko Rwisumbuye.

Baziruwiha yavuze ko “Tugeze muri gereza nahasanze Abanyarwanda bari hagati ya 40 na 50. Bamwe n’amazina nagerageje kuyazana barambwiye bati jyana amazina nugira amahirwe bakakurekura uzatubwirire imiryango yacu ko dufunze.’

Gereza za Uganda zirimo Abanyarwanda benshi barimo abamaze imyaka itatu n’ine ariko batarakorerwa dosiye.

Ruswa irakoreshwa mu nkiko za Uganda

Baziruwiha na Rwagasore bagejejwe muri gereza bambitswe imyenda itukura, ihabwa abanyabyaha bakomeye, bashinjwaga kuba intasi.

Uyu mugabo yabonye bakomeje gusiragizwa mu rukiko, abwira mugenzi we ko uwo mucamanza uwamushakira akantu ikibazo cyakemuka.

Yagize ati “ Twagurishije ku byo twari dufite birimo amatungo nk’ingurube ngo dushakishe umuntu watugerera kuri uyu mucamanza twumve ko hari icyo yatumarira. Twashatse umusaza twari duturanye, umucamanza amusaba miliyoni y’amashilingi ngo ahindure dosiye hanyuma abyita ko turoba mu buryo butemewe kandi turi Abanyarwanda.’’

Ku wa 26 Kamena 2019 nibwo basubiye mu rukiko rwanzura ko bajyanwa kuri Polisi, ikazabohereza mu Rwanda.

Iki cyemezo nticyishimiwe n’umupolisi wabakiriye wabagumanye icyumweru cyose.

Nyuma yo gusigana hagati yabo, aba Banyarwanda bongeye gukorerwa dosiye, basubizwa muri gereza bamaramo icyumweru.

Rwagasore Bernard yavuze ko icyo gihe bataryaga ndetse ubwo babahaga ifunguro ku isahani imwe ari abantu 40 bararyanze.

Uyu mugabo w’imyaka 42 uvuka i Kayonza avuga ko baje koherezwa mu Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Bari muri gereza habamo icyitwa ishuri aho abafungwa bakubitwa inkoni nyinshi.

Yavuze ko “Nari maze imyaka 10 muri Uganda. Nakoraga mu kigo cy’abazungu, mu mirima yabo. Byamfashaga kubona amafaranga yo kwishyurira abana banjye n’ibyo kurya nkabibona.’’

Yasabye abajya muri Uganda gushishoza kuko abakorerayo ingendo bakorerwa iyicarubozo, bakanarenganywa.

Ati “Imiryango yacu nasabaga ubuyobozi ko bwadufasha tukaba twayizana. Nari ntunze umuryango wanjye, ngize amahirwe nawuzana nkakorera mu Rwanda kuko umugore nubwo agerageza gukora ariko ibijyanye n’amafaranga y’ishuri ntiyabishobora.’’

Rwagasore Bernard yasabye ko yahuzwa n'umuryango we yasize muri Uganda akaba atazi uko uzabaho

U Rwanda rwaburiye abaturage barwo kutajya muri Uganda, nyuma y’amagana y’abagiye bagirirwa nabi, bagafungirwa ahantu hatazwi, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakicwa.

Mu myaka ibiri ishize Abanyarwanda benshi bagiye bazwa ku mupaka n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma yo gufungwa igihe kirekire no gukorerwa iyicarubozo, nyamara ntihagire ibyaha bashinjwa imbere y’inkiko ahubwo bagasabwa ruswa ngo barekurwe.

Baziruwiha Jean Damascène (ibumoso) na Rwagasore Bernard birukanwe muri Uganda nyuma y'igihe bafunzwe mu buryo bunyuranye n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza