Abanyarwanda bihagije mu biribwa bikubye hafi kabiri bagera kuri 81.3% mu myaka 13

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), yerekanye ko abanyarwanda 81.3% bafite ibyo kurya bihagije, bakaba barikubye hafi kabiri mu myaka 13 ishize kuko mu 2006 bari 48%.

Minisitiri w’ubuhinzi Dr Mukeshimana Geraldine, yashimye intera igihugu kigezeho yo kuba abanyarwanda barenga 80% babasha kubona indyo yuzuye asaba buri muryango gutera ibiti bitatu by’imbuto ziribwa mu kunoza imirire no guhangana n’igwingira ry’abana.

Kuri uyu wa Kane Isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, u Rwanda rukaba rwawizihirije mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Nyabirasi.

Mu kwizihiza uyu munsi hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, kugaburira abana indyo ikungahaye ku ntungamubiri no koroza inka abaturage binyuze muri gahunda ya Girinka.

Minisitiri Mukeshimana yashimye intera u Rwanda rwateye mu kwihaza mu biribwa kuko rwavuye kuri 48% by’abanyarwanda bafite ibyo kurya bihagije muri 2006 rugera kuri 81.3% umwaka ushize.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe yihuse mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi aho twavuye kuri 48% muri 2006 ariko umwaka ushize wa 2018 tukaba twari tugeze kuri 81.3% mu kwihaza mu biribwa, ibibazo by’imirire mibi birimo kuranduka ku buryo bwihuse”.

Yakomeje asaba abaturage b’Akarere ka Rutsiro guhindura imyumvire kuko ari bo bafite umubare munini w’abana bafite imirire mibi.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tugaragaramo kutihaza mu biribwa ariko by’umwihariko kakaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye.

Minisitiri Mukeshimana yabwiye abaturage ko bigomba guhinduka agira ati “Ni akarere keza ariko bigenda bigaragara ko imibare y’abana bagwingira itagabanuka ku buryo bwihuta biterwa n’ubumenyi bwo gutegura amafunguro’’.

Yakomeje avuga ko Guverinoma ikomeje gukangurira imiryango gufata amafunguro akungahaye ku ntungamubiri nk’amagi, amata, imboga n’imbuto, aho kubijyana byose ku isoko abo mu rugo cyane cyane abana n’abagore batwite bakwiye kubifata mu mafunguro yabo ya buri munsi kugira ngo bagire indyo yuzuye.

Imibare yo mu 2015 yerekana ko ku rwego rw’Igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Inagaragaza ko uretse abagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.

Uturere twari twugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira twarimo Nyabihu yari ifite hafi 50%, Nyaruguru na 41.7%, Muhanga ikagira 41.6%, Ruhango ikagira 41.1%. Utundi turere ni Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Karongi.

Iki gikorwa kandi cyanaranzwe no gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ibiti bitatu by’imbuto kuri buri muryango mu gihugu cyose.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ishimangira gahunda y’Intego z’Iterambere Rirambye zigamije kugerwaho mu mwaka wa 2030 ku isi hose, cyane cyane ku kurandura inzara.

Ijyanye kandi by’umwihariko na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihaza mu biribwa no kurwanya burundu imirire mibi.

Muri iki gikorwa hakaba hanatanzwe inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda. Kuva iyi gahunda itangijwe mu 2006, hakaba hamaze gutangwa inka zigera ku 359,390.

Mu kwizihiza umunsi w'ibiribwa abana bagaburiwe indyo yuzuye
Hanafunguwe ikigo mbonezamikurire y'abana bato
Hamuritswe n'umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Karere ka Rutsiro
Hanamuritswe uburyo bwo korora kijyambere
Hatewe ibiti by'imbuto mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga bwo kubitera mu gihugu
Minisitiri w'ubuhinzi Dr Mukeshimana agiye gutera igiti
Minisitiri Mukeshimana asuhuzanya n'umuturage wari umaze guhabwa inka
Minisitiri Mukeshimana yasabye abaturage kwita ku mirire myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza