00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye UAE, Saudi Arabia na Bahrain bizihije umunsi mukuru w’Intwari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gashyantare 2023 saa 08:57
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Saudi Arabia na Bahrain bahawe umukoro wo kubakira ku murage w’intwari z’u Rwanda bagashakira igihugu imbuto n’amaboko.

Ibi byagarutsweho ku wa gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023 mu kiganiro ku butwari cyateguriwe Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda. Ni ikiganiro cyabaye mu buryo bw’iyakure.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo kiganiro, Ambasaderi Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), Saudi Arabia na Bahrain yibukije ko “U Rwanda dufite uyu munsi rwubakiye ku butwari bw’Abanyarwanda b’indashyikirwa kandi ko Abanyarwanda bo muri ibi bihe bafite umukoro wo kubakira ku murage n’urugero rw’intwari mu kubaka u Rwanda twifuza.”

Ambasaderi Hategeka yagize ati: “Indangagaciro ziranga intwari zirimo ubupfura, gukunda igihugu no kukitangira bibaye ngombwa, ubunyangamugayo n’ubumuntu zikwiye kuduherekeza no kuturanga mu byo dukora byose byaba ubucuruzi, akazi mu nzego zinyuranye no guhaha ubumenyi. Dukwiye gukoresha imbaraga zose mu bikorwa byose bigamije kubaka igihugu, gusigasira ubusugire bwacyo n’isura y’u Rwanda mu bihugu dutuyemo.”

Nkusi Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) yibukije amateka y’intwari z’u Rwanda mu bihe binyuranye.

Nkusi yasabye Abanyarwanda batuye mu mahanga kubakira kuri uwo murage n’indangagaciro bagashakira igihugu amaboko.

“Aho muri hose mube Abanyarwanda koko, murangwe n’umuco wacu, mumenye kirazira. Muhahe ibyiza, ibibi mubireke. Mufite umukoro wo gushakira igihugu amaboko n’imbuto bityo mugafatanya n’abayobozi kubaka u Rwanda. Muhahe muronka kandi muhahe muzana mu Rwanda.”

Urubyiruko rwahawe umukoro wihariye

Ambasaderi Emmanuel Hategeka yabwiye urubyiruko rwitabiriye ikiganiro ko umunsi w’intwari ukwiye kugira igisobanuro kihariye ku bakiri bato.

Ati: “Impamvu ya yambere, amateka yacu atwereka ko kuba intwari bitagombera imyaka… Impamvu ya kabiri, u Rwanda rw’ejo ruri mu biganza by’urubyiruko. Gusa gukorera u Rwanda ntibitegereza ejo, ahubwo bigomba kugaragara uyu munsi.”

Abanyarwanda batuye mu hanga kandi basabwe kutarebera abakwiza amakuru y’ibinyoma bagamije guharabika u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro y’amakuru. Basabwe kugaragaza amakuru y’ukuri ku Rwanda cyane ko bafite amakuru yizewe n’ibimenyetso bifatika.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye UAE Kassim Kaganda yijeje ko bumva neza umukoro wabo wo kurangwa n’ubutwari mu byo bakora byose.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbizeze ko indangagaciro za gitwari twazihaye icyicaro n’igicumbi. Zizakomeza kuturanga mu byo dukora byose kandi tuzakomeza kwigira ku ntwari zacu mu bikorwa biteza imbere igihugu cyacu.”

Umunsi w’Intwari z’igihugu ubundi wizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare ariko Abanyarwanda batuye mu mahanga bategura ibikorwa byo kwizihiza uwo munsi ku matariki anyuranye mu kwezi kose kwa Gashyantare.

Ambasaderi Hategeka yibukije Abanyarwanda ko bafite umukoro wo kubakira ku murage w’intwari mu kubaka u Rwanda twifuza
Umuyobozi wa CHENO Nkusi Deo yasabye Abanyarwanda gushakira igihugu imbuto n'amaboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .