00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Amerika basengeye igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gashyantare 2023 saa 08:05
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zabo basabwe gukomeza kunganira ubuyobozi bw’igihugu mu nzira y’iterambere igihugu kirimo.

Ibi babisabwe mu gikorwa bahuriyemo mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira u Rwanda abera muri Amerika yabaye kuri uyu wa Gatandatu i Washington D.C.

Umuyobozi wa Harvest Intercontinental Ministries akaba n’inshuti y’u Rwanda, Bishop Darlingston Johnson, yagaragaje uruhare rwo kwizera Imana n’imbaraga zayo.

Yavuze uburyo yaje mu Rwanda yabona aho igihugu kigeze bikamuha icyizere ko na Afurika yatera imbere, ati “Bagenzi banjye tudaturuka mu Rwanda ndagira ngo mbabwire ko niba u Rwanda rwarabigezeho natwe twabigeraho.”

Apostle Mignone Alice Kabera, umwe mu babwirije yagaragaje uruhare rw’abakirisitu mu iterambere ry’aho batuye n’igihugu muri rusange igihe baba bishyize hamwe bakunganira ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

Yatanze urugero ruri muri Bibiliya aho Aroni na Huri bunganiye Mose wari umuyobozi bigatuma agira ubuyobozi bwiza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yifashishije amagambo agaragara mu gitabo cya Zaburi 29:11 avuga uburyo Imana itanga imbaraga ku bantu anavuga ko aribyo byabaye ku Rwanda.

Ati “Amasengesho yanyu afasha igihugu aho kigannye, ayo ni nk’umuyaga uri munsi y’amababa yanjye ni yo atuma n’ibyo bikorwa bigenda […] igihugu cyacu kigakomeza gikomeye gihagaze.”

Yagaragaje uburyo u Rwanda rwateye imbere n’uburyo rufite umutekano n’ituze ndetse ibindi bihugu bikaba biri kurwigiraho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr. Aissa Kirabo Kakira, yifashishije ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatanze mu masengesho yo gusengera igihugu aherutse kubera i Kigali yagaragaje ko Imana ikorana n’umuntu ufite umutwaro wo gufasha abandi kuruta kwirebaho ku giti cye.

Yashimye ubumwe bw’abanyarwanda batuye muri Amerika bafite ndetse abasaba kubusigasira. Ati “Tugomba kubakira muri uyu murongo w’ubumwe tukarwanya icyo aricyo cyose cyashaka kongera kudutandukanya.”

Rwanda Prayer Banquet yitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Burundi, Burkina Faso, Gabon, n’ahandi.

Abitabiriye aya masengesho banasusurukijwe n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’imbyino za Kinyarwanda.

Abitabiriye aya masengesho bagize ibihe byiza by'amasengesho
Abitabiriye aya masengesho basusurukijwe n’abahanzi batandukanye
Bishop Darlingston Johnson yavuze ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho
Antoinette Kanyabutembo washinze Rwanda Prayer Banquet yashimiye uruhare rw'abayitabira
Amb. Charles na Rosette Murigande basengeye igihugu, abayobozi n'abaturage bacyo
Amb. Mathilde Mukantabana yagaragaje uburyo u Rwanda rwateye imbere n’uburyo rufite umutekano
Moses Ndahiro uyobora Rwanda Leaders Fellowship ari mu bitabiriye aya masengesho
Dr. Aissa Kirabo Kacyira yasabye abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe

Amafoto: Gabriel Dusabe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .