Ni igikorwa gikomeye kizahuriza hamwe Abanyarwandakazi bibumbiye muri DRB-Rugari barimo abahakorera, abahiga n’abatuye n’inshuti zabo.
Biteganyijwe ko uwo munsi uzabera mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 08 Werurwe 2025.
Abo bagore bazaba bizihiza intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, uburenganzira, no kubakira abagore ubushobozi byashyizwemo imbaraga hirya ni hino ku Isi.
Iki gikorwa kiri gutegurwa k’ubufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.
Uretse ibiganiro kandi abagore baba mu Bubiligi bazagira umwanya w’ubusabane, mu mbyino n’indirimbo za Kinyarwanda
Nkuko abategura iki gikorwa babivuga, kiba ari umwanya mwiza wo kongera guhura, guhanahana amakuru ku ngingo zitandukanye no kumenyana.
Uyu mwaka DRB-Rugari ifatanyije n’Ikigo ‘Team Production’ kizobereye mu gutegura ibitaramo no gutumira abahanzi b’Abanyarwanda n’abandi Banyafurika kuza kwerekana ubumenyi bwabo mu Burayi.
Abayobozi ba DRB-Rugari bakomeza bagira bati: Uyu Munsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore ntiwaba mwiza utitabiriwe ngo wizihizwe n’Abagore n’Abagabo.”
Amafoto yerekana uko Umunsi Mpuzamahanga w’Abahore witabirwa ukaba gahuzamiryango muri DRB-Rugari mu Bubiligi ( amafoto yo muri 2023)

























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!