Ibyo ni nako bimeze ku biti by’imigano kuko usanga hari ibihugu biyitera bifite intego zitandukanye, zirimo no kuyitegura neza ikaba yavamo ibiryo.
Uruguba Healthline rugaragaza ko hari amoko asaga 1500 y’imigano, ariko make arimo nka Bambusa Vulgaris na Phyllostachys edulis, akaba ari yo aribwa cyane cyane mu biguhu byo muri Aziya.
Mu Rwanda, hirya no hino mu gihugu usanga hari ahateye ibiti by’imigano ariko bigakorwa hagamijwe gufata ubutaka ngo budatwarwa n’isuri, gukoramo imishito n’uduti two kwihaganyuza mu menyo, ariko muri ibyo biti biterwa harimo n’ubwoko buribwa.
Akarere ka Gicumbi nka kamwe mu dufite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, katewemo ibiti birimo n’imigano hagamijwe kurwanya isuri, ariko mu migano yagatewemo harimo n’iribwa.
Twifuje kumenya icyo Abanyarwanda batekereza ku kuba babyaza umusaruro iyo migano ariko bigakorwa mu buryo burenze bumwe harimo no kuba yatangira kuribwa, batubwira ko habonetse umushoramari uzi kuyitegura ikavamo amafunguro rwose yaribwa.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rugenda, mu Kagari ka Mulindi ko mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi baganiriye na IGIHE, bavuga ko Abanyarwanda baramutse basobanuriwe ibyiza byo kurya imigano n’uko itegurwa, bayirya ku bwinshi n’ubwo bitamenyerewe.
Ntambara Augustin ati ‘‘Turiye imigano noneho ntabwo inzara yatwica, kuko ituma natwe tubona uko twahinga.’’
Ntambara avuga ko Abanyarwanda nabo batangiye kurya imigano byaba ari byiza cyane, kuko baba babonye ibiryo batarabona.
Nyirahabimana Marie Chantal avuga ko imigano iribwa ikwiriye kumenyekanishwa mu Banyarwanda, kugira ngo babe batangira kuyirya.
Ati ‘‘Ahubwo natwe bayituzanire kugira ngo tubimenye.’’
Nyirahabimana avuga ko bazaniwe imigano iribwa bakerekwa ubwiza bwayo bayirya nta kabuza.
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi wateye ibiti mu Karere ka Gicumbi hagamijwe gufata ubutaka ariko hagaterwamo n’ubwoko bw’imigano iribwa, Kagenza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko haramutse habonetse umushoramari witeguye bakorana na we, iyo migano ikaba yazategurwa ikaribwa.
Ati ‘‘Agace kajyanye n’imirire muri uyu mushinga ntikarimo, ariko umufatanyabikorwa waza muri kwa gusakaza ubumenyi, twiteguye gukorana na we ku buryo yewe n’iyo migano imaze gukura yabyazwa umusaruro mu kuba yavamo ibyo kurya.’’
Urubuga Healthline rugaragaza ko amafunguro ateguwe mu migano aba akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, zirimo Vitamine A na B6, Vitamine E (13, 14), Copper, ndetse n’Ubutare.
Uru rubuga ruvuga kandi ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2009, bugaragaza ko abagore 8 bafite ubuzima buzira umuze, baba bafata amafunguro arimo garama 360 z’imigano, bikabahesha gutangira kugabanya ibinure mu minsi itandatu, kurusha abafata andi mafunguro yabafasha kubigabanya.
Ubu bushakashatsi kandi bwakorewe ku bantu 62, bwagaragaje ko Ubutare buboneka mu mafunguro ateguwe mu migano mito, bufasha mu kugabanya ibiro, ndetse no kugabanya inda ku bantu bafite ibyimbye.
Amafunguro yiganjemo ateguye mu migano ikiri mito, ni amwe mu akundwa n’abaturage bo mu bihugu nk’u Bushinwa, u Buyapani na Thailand.
Gusa imigano iribwa ku kigero gito mu bihugu bwa Afurika, kubera impamvu z’uko ababituyemo badafite ubumenyi bw’uko ikorwamo ibiryo cyangwa ibyo kunywa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!