Abanyarwanda batatu bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana bo muri Afurika

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Nyakanga 2020 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batatu bagaragaye ku rutonde rw’abantu 100 bo muri Afurika bavuga rikijyana, rugaragaramo abayobozi b’ibigo, abanyapolitiki bo mu zindi nzego zitarimo abakuru b’ibihugu n’abandi.

Uru rutonde rwakozwe na Jeune Afrique, rwiganjemo cyane abantu bo muri Nigeria na Afurika y’Epfo. Rurimo abakinnyi b’umupira, abahanzi, abahanga muri siyansi n’abanyapolitiki b’Abanyafurika bavuga rikijyana muri uyu mwaka wa 2020.

Ni urutonde rwatangiye gukorwaho muri Mutarama 2020, ruyobowe na Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS. Ni umugabo wayoboye uyu muryango mu bihe bikomeye Isi ihanganye n’ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gusa abyitwaramo neza kugeza ubu nubwo yahuye n’imbogamizi zirimo no kutumvikana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinjaga umuryango ayoboye imikorere mibi, zigafata n’umwanzuro wo guhagarika inkunga zawugeneraga.

Muri Mata uyu mwaka, yahuye n’abantu benshi bamuteye ubwoba bamubwira ko bazamwica ndetse anatukwa ibitutsi bishingiye ku ivanguraruhu gusa akomeza ibikorwa bye byo guharanira ko ibihugu byose bifashwa kwirinda Coronavirus.

Muri Gicurasi 2017 nibwo Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu matora yabereye mu muhezo ku cyicaro cy’uyu muryango, i Genève mu Busuwisi.

Abanyarwanda batatu bari kuri rutonde ni Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, uri ku mwanya wa 22; Donald Kaberuka uri ku mwanya wa 23 na Clare Akamanzi uri ku mwanya wa 62.

Mushikiwabo uri ku mwanya wa 22 amaze amezi 17 ayobora OIF, mbere y’uko ajya kuri uyu mwanya yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Mushikiwabo yiyamamaza yagiye agaragaza imirongo migari yifuza kuganishamo OIF, irimo kunoza imiyoborere, imicungire, gukorera mu mucyo no gukomeza ubufatanye n’ibihugu binyamuryango mu mishinga itandukanye.

Mushikiwabo yasezeranyije gufasha uyu muryango kuwuzahura, akawufasha kuziba icyuho cy’amafaranga make mu isanduku yawo, aho imikorere yawo yari ikeneye kuvugururwa.

Uyu mwaka hategerejwe inama y’uyu muryango izabera muri Tunisie aho abakuru b’ibihugu na Guverinoma bazasuzumira hamwe ibimaze kugerwaho mu cyerekezo kigufi bihaye n’ahazaza h’umuryango.

Mushikiwabo yatangiye inshingano zo kuyobora OIF muri Mutarama 2019 nyuma yo gutorwa mu Ukwakira 2018 ashyigikiwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mushikiwabo Louise uri ku mwanya wa 22 ku rutonde rw'abavuga rikumvikana muri Afurika amaze amezi 17 ayobora OIF

-  Donald Kaberuka yashyizwe ku mwanya wa 23

Donald Kaberuka ni umwe mu Banyarwanda bafite amateka akomeye ku ruhando mpuzamahanga nk’umuhanga mu by’ubukungu. Yayoboye ibigo bitandukanye birimo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere muri manda ebyiri, ndetse ubu ari mu buyobozi bw’inama z’ubutegetsi z’ibigo binyuranye ku Isi ndetse ni intumwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yihariye mu kurwanya COVID-19.

Uyu mugabo w’imyaka 68 ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SouthBridge gitanga ubujyanama kuri za guverinoma no ku bikorera muri Afurika ku bijyanye n’ishoramari ndetse n’ubucuruzi.

Aherutse kubwira CNBC ko muri iki gihe Isi iri guhangana n’ikibazo gikomeye cyabayeho mu mateka, aho ubukungu buri mu bibazo bikomeye. Ku ruhande rwa Afurika, avuga ko bishoboka ko hagiye kugaragara ugusubira inyuma k’ubukungu kutigeze kubaho mu myaka 30 ishize.

Ati “Nko kuri Afurika, birashoboka ko tugiye kubona ugusubira inyuma ku bukungu gukomeye mu myaka 30.”

Yakomeje avuga ko ku nshuro ya mbere ubwo Afurika yinjiraga muri iki kinyejana, ubukungu bwari buhagaze neza, ibihugu bya Afurika ubukungu bwabyo buzamuka ku kigero kirenze icyari gisanzwe ariko ubu “birashoboka ko bizasubira inyuma nk’imyaka 30”.

Ibibazo by’ubukungu bizaterwa na COVID-19 avuga ko bishobora kuzahombya Afurika nibura miliyari z’amadolari ziri hagati ya 40 na 70 ku mwaka ariko “gukorera hamwe byatuma tuva muri ibi bibazo.”

Kaberuka wavukiye i Byumba mu 1951, ahagana mu 1970 yagiye muri Tanzania yiga muri Kaminuza ya Dar Es Salaam, aho icyo gihe benshi mu bari muri kaminuza bari abantu baharanira impinduka mu bihugu byabo.

Abenshi muri bo, icyo gihe batwawe n’ibitekerezo byari mu gitabo cya Walter Rodney kivuga uburyo u Burayi bwakenesheje Afurika (How Europe Underdeveloped Africa), ati “cyari nk’igitabo kigomba gusomwa na buri munyeshuri, cyari igitabo cyiza” ku buryo cyahinduye imitekerereze ya benshi.

Mu 1997, Kaberuka yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, aho yishimira kuba yarahawe uwo mwanya kugira ngo atange umusanzu we mu kubaka igihugu aho abifata nko “kwitura igihugu”.

Kaberuka avuga ko ibihugu byose bitandukanye, ariko yishimira ko hari ababona u Rwanda nk’igihugu bakwigiraho ariko kuri we asanga nta mwanzuro umwe umuntu yavuga ko ariwo watumye u Rwanda ruhinduka ahubwo ko ari ibyemezo bihuriye hamwe.

Gusa yatanze urugero rw’ibyo yibuka Perezida Kagame yakundaga kubasaba harimo gukorera hamwe, gutekereza kure no kwemera kubazwa ibitagenze neza aho yavuze ari ikintu gikomeye kuko gituma abaturage bumva ko ababayoboye bacunze ibyabo neza.

Donald Kaberuka yayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere muri manda ebyiri

-  Clare Akamanzi uyobora RDB yashyizwe ku mwanya wa 62

Clare Akamanzi w’imyaka 41 ni umwe mu bantu bashimwa cyane ku bw’uruhare rwe mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu kureshya abashoramari, inshingano z’ingenzi z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, ayobora.

Yagizwe Umuyobozi wa RDB guhera muri Gashyantare 2017, asimbuye Francis Gatare. Mbere yo kujya muri uyu mwanya, Akamanzi yabaye Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu. Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru kandi, Akamanzi yabanje kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB.

Muri Gicurasi uyu mwaka yashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation, umuryango washinzwe ugamije gufasha OMS gukusanya amikoro akenewe mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’ubuzima ku Isi.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi w’imyaka 41 yashyizwe ku mwanya wa 62

-  Abandi bagaragara kuri uru rutonde

Mu bandi bantu 100 bari kuri uru rutonde harimo nk’Umuherwe wa Mbere muri Afurika, Aliko Dangote uri ku mwanya wa kabiri; Ngozi Okonjo-Iweala, Umunya-Nigeria w’impuguke mu bukungu uri ku mwanya wa gatatu. Ari mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Banki y’Abongereza yitwa Standard Chartered Bank; iy’Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter; iy’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo, Gavi n’izindi.

Yigeze kuba Minisitiri w’Imari wa Nigeria mu 2011 kugera mu 2015 ku butegetsi bwa Goodluck Jonathan.

Mo Ibrahim, umuherwe ukomoka muri Sudani ariko ubarizwa mu Bwongereza nawe ari kuri uru rutonde ku mwanya wa Kane hamwe na Tony Elumelu uri ku mwanya wa Gatanu.

Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy ari ku mwanya wa gatandatu; Umunya- Sénégal ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Akon ari ku mwanya wa 10 mu gihe Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya AU ari ku mwanya wa 12.

Sadio Mané ukinira Liverpool ubusanzwe ukomoka muri Sénégal ari ku mwanya wa 13, umuhanzi Davido ku wa 16 mu gihe impuguke mu bukungu Vera Songwe wari no mu kanama kafashaga Perezida Kagame mu mavugurura muri Komisiyo ya AU ari ku mwanya 21.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .