Abanyarwanda batandatu bari bafungiwe muri Uganda barekuwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batandatu bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko barekuwe, ndetse bagezwa mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Umwe mu barekuwe witwa Mugwaneza Claude, yabwiye IGIHE ko yafashwe ku ku wa 24 Kamena 2020, afatirwa mu karere ka Kikuube aho yacururizaga imyaka itandukanye irimo ibishyimbo n’ibigori.

Ati “Hari abantu bampamagaye kuri telefoni ngo ndende banyereke imari, ngezeyo nsanga banyiteguye banyicaza hasi, bamfungira kuri polisi, hashize nk’iminsi itanu CMI iza kuntwara injyana Mbuya.”

Muri gereza y’uru rwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, Mugwaneza avuga ko yasanzemo abanyarwanda benshi, ku buryo avuga ko ari nka ‘Gereza y’Abanyarwanda’. Ngo bashinjwaga gukora ubutasi muri Uganda, kandi ntawigeze agezwa imbere y’urukiko.

Ahagana saa cyenda z’ijoro kuri uyu wa Kane ngo nibwo bafashemo batandatu barababyutsa ngo batahe, babapakira mu modoka babageza ku mupaka wa Kagitumba barinzwe n’abasirikare, kugira ngo hatagira n’ujya kureba imitungo yari afite muri Uganda.

Mugwaneza yakomeje ati “Nari umucuruzi w’imyaka, nacuruzaga ibigori n’ibishyimbo, nari naranubatse mfite n’amatungo aciriritse ku buryo ngurihinje mu buryo bwo guteza ntari kuburamo miliyoni icumi gutyo. Gusa twasabaga amasaba make ngo tugende duteze ibyacu, barabyanga.”

Yavuze ko uretse telefoni ya Infinix yinjiranye mu Rwanda, n’inkweto nziza yafashwe yambaye, bagiye kumurekura ntiyazisubizwa, ku buryo yatashye yambaye rugabire.

Yakomeje ati "Hari n’abasize imodoka, uwo twazanye bamufashe ku cyumweru bamufungana n’umugore w’umunya-Uganda, ubu bamuzanye nta kintu afite, umugore we ni uko yabaye Umunya-Uganda, ariko nta kintu na kimwe yazanye.”

Abantu batandatu bari bafungiwe muri Uganda barekuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .