Abanyarwanda bashishikarijwe kugira ubwishingizi bw’inzu bwabafasha kugobokwa bahuye n’ibiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), Kayumba Olivier, yavuze ko abantu bakwiye kwimakaza umuco wo kugira ubwishingizi bw’imitungo yabo bitegura kuzagobokwa mu gihe bagize ingorane zo guhura n’ibiza.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 30 Kanama 2020, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyanyuze kuri Radio Rwanda.

Iki kiganiro cyibanze ku ngamba zo gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza hagamijwe kugabanya ibihombo bizana.

Mu gukumira ibiza kare, abubaka inzu nshya n’abasana basabwa kuzihoma neza harindwa ko amazi yakwinjira mu bikuta, kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera, kubaka umusingi ukomeye wubakishijwe amabuye, kuberamisha imikingo yegereye inzu, gusibura inzira ziyobora amazi no gufata amazi y’imvura hashyirwa imireko ku nzu n’ibigega biyabika.

Umuyobozi ushinzwe Ubutabazi muri Minema, Habinshuti Philippe, yavuze ko buri wese akwiye gutanga umusanzu mu micungire y’ibiza.

Yagize ati “Umuturage wagezweho n’ingaruka z’ibiza, aba asabwa kugira uruhare mu gusana. Urugero niba Leta itanze isakaro, umuturage na we ashaka ikibanza ndetse akazamura inzu.’’

Bitewe no kuba ibiza bihungabanya ubuhinzi, ababukora bashishikarizwa kubyirinda.

Abahinzi basabwe guca no gusibura imirwanyasuri mu mirima, gutera urubingo n’ibiti bivangwa n’imyaka bifata ubutaka, kubungabunga no kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire n’ayikora ndetse n’ibindi bikorwa byo kurwanya isuri byakozwe, gusibura inzira z’amazi zubatse mu materasi y’indinganire ateyeho urubingo n’ibiti bivangwa n’imyaka, kwirinda kuvogera imbibi (buffer) z’imigezi n’ibiyaga hagaterwa imigano n’ibindi biti mu rwego rwo kurinda inkombe no gutera amashyamba ahari ngombwa no kubungabunga ayatewe.

Abanyarwanda kandi bibutswa gushinganisha imitungo yabo kugira ngo bazagobokwe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minema, Kayumba Olivier, yagize ati “Ni ngombwa ko abantu bitabira kugira ubwishingizi bw’inzu n’indi mitungo kugira ngo bazagobokwe mu gihe baba bagize ingorane zo kugerwaho n’ingaruka z’ibiza bitandukanye.’’

Mu kwirinda gukubitwa n’inkuba, abantu basabwa kwirinda gukoresha ibyuma byose bikoresha amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo imihindagano y’inkuba, kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi, mu gihe imvura yiganjemo imirabyo n’imihindo y’inkuba, kuva mu mazi iyo imvura itangiye kugwa, by’umwihariko ku bantu boga mu nzuzi, ibiyaga na pisine, kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho no kuva hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma no kwihutira gushyira imirindankuba ku nyubako aho itarashyirwa.

Raporo ya Minema igaragaza ko hagati ya Mutarama na Mata 2020, ibiza byishe abantu bagera ku 140, abandi 225 bagakomereka.

Ibyo biza birimo imyuzure, inkuba, inkangu n’ibindi bikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage, bikangiza ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’abaturage nk’imyaka bahinze.

Hegitari 3117 z’imyaka zangijwe n’ibiza hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka, imihanda 124 n’ibiraro 64 birasenyuka bihungabanya ibikorwa by’iterambere abaturage bakora buri munsi. Inzu zirenga 3082 zarangiritse, imiryango myinshi ijya gucumbikishwa.

Minema itangaza ko amatungo yo mu rugo 3227 arimo inka 60 yishwe n’ibiza. Amashuri 36 yarasenyutse, ikigo nderabuzima, insengero 12, inzu z’ubuyobozi 10, ibikorwa remezo by’amazi 13 n’isoko rimwe, byarangiritse hirya no hino mu gihugu.

Ibikorwa remezo by’amashanyarazi 61 byarangiritse biteza ibura ry’umuriro mu bice bimwe na bimwe by’igihugu. Muri rusange igihombo cyatewe n’imyuzure kizatwara igihugu agera kuri miliyoni 13$. Buri mwaka nibura u Rwanda ruhomba miliyoni 43$, kubera imyuzure n’amapfa.

Abanyarwanda bashishikarijwe kugira ubwishingizi bw’inzu n'imitungo yabo kugira ngo buzabafashe kugobokwa mu gihe bahuye n’ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .