Abanyarwanda bari gukora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rizagabanya imyuka ihumanya ikirere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi b’Abanyarwanda bafatanyije n’abahanga mu bijyanye n’ubukanishi n’ikoranabuhanga b’Ikigo Beno Holdings batangiye ikoranabuhanga rya UP Power rizafasha mu kugabanya imyotsi imodoka zisohora ikangiza ikirere.

Ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije, REMA, mu 2017 bwagaragaje ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % ni iza mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana ry’ikirere.

Mu guhangana n’iki kibazo hafashwe ingamba zitandukanye ziganisha ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Up-Power ni ikoranabuhanga rishya rishobora kugabanya imyotsi isohorwa n’imodoka.

Ubu bushakashatsi buri gukorerwa mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Kigali.

Mbonigaba Innocent wigisha muri IPRC Kigali, yabwiye RBA imiterere y’iryo koranabuhanga.

Ati “Tuyifunga [imashini ikoreshwa] ku nzira ya lisansi, iva muri reservoir ijya muri moteri. Tukongera tukayifunga ku mwuka uva hanze winjira muri moteri. Tunafunga aho amazi aca ajya gukonjesha moteri, bigatuma itwika neza ntisohore imyotsi ihumanya ikirere.’’

Dr Kalisa Egide wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda na we uri gukora kuri ubu bushakashatsi, yavuze ko iryo koranabuhanga rizafasha gutwika cyane ya myuka isohoka muri moteri, ntigire ibishobora kwangiza ikirere.

Ati “Imashini igenda ifata amakuru, tukayajyana muri laboratwari, tukazikorera ubusesenguzi.’’

Byitezwe ko ubu bushakashatsi buzashyirwa hanze muri Nzeri 2020; ikoranabuhanga riri gukorwaho rishobora kuzagabanya imyotsi yanduza ikirere ku gipimo cya 38%.

-  Ubushakashatsi bwitezweho umusaruro

Umuyobozi wa Beno Holdings, Rukundo Jean Pierre, yavuze ko hari ubushakashatsi bwabanje gukorwa mbere bwibanze kuri moteri, lisansi na mazutu ikoreshwa.

Ati “Byose twabishyize hamwe, tuza kubona igisubizo kimwe ari nacyo turi kugerageza ku modoka. Ubu birimo gukora neza. Hariho kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 37% n’ibyo imodoka ikenera ku kigero cya 10-15%.’’

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi bw’Ibikorerwa muri IPRC Kigali, Ruzibiza Paulin, yavuze ko ubushakashatsi bugeze ku kigero cya 70%.

Ati “Nibumara kutwereka ko 100% bukora neza, niho Kaminuza izazira kuko dufite ibikoresho bihagije, tuzafata bya bindi byavuye mu bushakashatsi, tubishyikirize abaturage babikoresha.’’

Mu Rwanda, Polisi niyo ipima imodoka mu gihe cyo kugenzura niba imyotsi zisohora itangiza ikirere.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubahiriza Amategeko n’Ubugenzuzi bw’Ibidukikije muri REMA, Duhuze Remy Norbert, yavuze ko hakwiye gushakwa uko mu binyabiziga biri mu gihugu bizamura imyuka yangiza ikirere byayigabanya.

Ati “Niyo mpamvu rero hakwiye gushakwa ikoranabuhanga rituma iyo myuka igabanywa. Bene byo bakwiye kubyitaho kuko hari ikoranabuhanga ryafasha ibinyabiziga kugabanya ingano y’imyotsi yangiza. Turizera ko imibare niboneka bikatwereka ko bigabanya ku rwego rushimishije, ni ikintu twishimira natwe twazagira uruhare ngo gitere imbere.’’

U Rwanda rwateye intambwe mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere iterwa na PM2.5 [utuvungukira duto cyane tungana n’umurambararo wa 2.5 dushobora kwinjira mu bihaha tugatera indwara]. Rwatangije ikoreshwa rya moto n’imodoka zifashisha amashanyarazi zidasohora umwuka uhumanye no kunoza ubwikorezi rusange hagabanywa imodoka zishaje ziganje mu zohereza imyuka ihumanya cyane ikirere.

Abanyarwanda bari gukora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rizagabanya imyuka irekurwa n'imodoka ikaba ishobora guhumanya ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .