Ingingo y’imihindagurikire y’ikirere ni imwe mu zihangayikishije abatuye Isi ndetse ibihugu bishora ingengo y’imari nini mu guhangana n’ingaruka zayo.
Nk’urugero mu ngengo y’imari y’u Rwanda ya 2024/2025 hateganyijwe miliyari zirenga 580 Frw agamije kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka zayo.
Ubushakashatsi bwa Finscope 2024 bugaragaza ko 69%, ni ukuvuga Abanyarwanda barenga miliyoni 5.6 bahuye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Muri aba harimo 56% bahuye n’imvura nyinshi mu bice batuyemo, abandi 26% bahura udukoko twinshi dutera indwara mu bihingwa.
Bunagaragaza ko 25% bahuye n’ikibazo cy’amapfa cyangwa ubuke bukabije bw’amazi, 21% bahuye n’ikibazo cy’imvura nyinshi irimo inkuba n’imirabyo, mu gihe hari n’abagera kuri 18% bibasiwe n’isuri.
Iyi raporo kandi igaragaza ko Abanyarwanda 14% bahuye n’ikibazo cy’ubushyuhe bukabije na ho 1% bahuye n’inkongi zibasiye amashyamba n’ibihuru.
Imibare igaragaza ko 30% by’abahuye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ari bo bashatse ibisubizo byo guhangana n’ingaruka z’iki kibazo.
Hari abarenga 33% bavuze ko bategereza ubufasha bwa Leta kugira ngo bigobotore ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisiteri y’Ibidukikije iharutse gutangaza ko hakiri icyuho cya miliyari 7.1$ ku ngengo y’imari yagenewe gufasha u Rwanda ngo ruzabe rugabanyije 38% by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere kugeza mu 2030.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!