Abanyarwanda banywa icyayi biyongereyeho 5%

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Werurwe 2020 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) gitangaza ko umubare w’Abanyarwanda banywa icyayi wiyongereyeho 5% ugereranyije n’imyaka yashize.

Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by’igihugu kuko gifite isoko rinini mu mahanga bitewe n’uburyohe bwacyo, butuma no mu marushanwa mpuzamahanga cyiharira ibihembo.

Hambere hari Abanyarwanda batanywaga kunywa icyayi cy’u Rwanda ahanini bagifata nk’icy’abifite cyangwa abanyamahanga.

NAEB igaragaza ko icyayi kirenze kuba icy’abahinzi n’abanyenganda kuko utanze umusanzu wo kukimenyekanisha aba ateza imbere ubukungu bw’igihugu, anazamura ishema ry’Abanyarwanda muri rusange.

Ntwari yavuze ko icyayi kirenze kuba ari icy’abahinzi, abanyenganda zitunganya icyayi kikaba igihingwa cy’igihugu, iyo ugize uruhare mu kumenyekanisha icyayi cy’u Rwanda, uba ugize uruhare mu kumenyekanisha igihugu cyawe no guteza

Iki kigo kibinyujije muri Tour du Rwanda 2020, cyifashishije uwo muyoboro mu gukomeza kukimenyekanisha ku batakizi.

Tour du Rwanda yabaga ku nshuro ya 12, yatangiye ku wa 23 Gashyantare, isozwa ku wa 1 Werurwe 2020, yegukanywe na Natnael Tesfatsion ukomoka muri Erythrée.

Muri iri rushanwa rizenguruka igihugu, Rwanda Tea niyo yambikaga umwenda w’umuhondo umukinnyi wa mbere ku rutonde rusange, inahemba uwegukanye Tour du Rwanda.

Ni intambwe yatewe mu gihe mu myaka yashize NAEB yahembaga umukinnyi uhatana kurusha abandi, ikamamaza ibirango by’icyayi cy’u Rwanda "Rwanda Tea, A natural reawakening”.

Ntwari Pie ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri NAEB, yavuze ko kugirirwa icyizere cyo guhemba uwegukanye Tour du Rwanda bitanga icyizere ko icyayi kizarushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Mu myaka itatu twahembaga umukinnyi uhatana kurusha abandi nk’ikimenyetso ko icyayi cy’u Rwanda ari isoko y’ingufu cyangwa habamo umuti, cyangwa icyatera umuntu kugera ku ntsinzi.’’

“Ubu intsinzi twarayizamuye iva ku mukinnyi wahatanye kurusha abandi, tuyigeza ku watwaye Tour du Rwanda 2020 yose. Ni ishema rikomeye, ni agaciro icyayi cyacu cyahawe; ni agaciro twahaye abahinzi b’icyayi, abanyenganda n’abandi bafatanyabikorwa bose bagitunganya.’’

Muri Tour du Rwanda, icyayi cyo mu rw’Imisozi 1000 nicyo gitangwa nk’izimano ry’igitondo ku bakinnyi mbere yo gutangira gusiganwa ndetse abakozi ba NAEB bagenda basobanurira abakunzi b’amagare akamaro kacyo ku buzima bwabo.

Ntwari yavuze ko bizeye kubona amasoko mashya binyuze mu bamenye icyayi cy’u Rwanda n’icyanga cyacyo.

Ati “Umuntu utari waragize amahirwe yo kunywa icyayi tuzi neza ko yakinyweye kandi azabikomeza, ashobora kugisanga ku isoko akagifata, akanagisangiza abandi. Muri make twungutse abambasaderi bashya b’icyayi.’’

Avuga ko ahacuruzwaga icyayi gike kigiye kongerwa bijyanye na gahunda isanzweho yo kwagukira ku isoko mpuzamahanga.

Yakomeje ati “Iyo urebye uko icyayi cy’u Rwanda cyanyobwaga mu myaka ishize dusanga Abanyarwanda barazamutseho kugera nko kuri 7%. Mu myaka yashize hafi ya cyose twagitwaraga hanze y’igihugu. Ubu tugira icyo dutwara n’icyo dusiga kirahari gihagije.’’

“Mu myaka yashize cyanyobwaga nka 2%, ubu Abanyarwanda bitabira kukinywa kuko aho twanyuze hose [muri Tour du Rwanda 2020] twabasobanuriraga ibyiza byacyo, aho gitandukaniye n’ikindi kandi twabonye ko babyishimiye.’’

NAEB itangaza ko mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiye muri Nyakanga 2019, inyungu yavuye mu buhinzi bw’icyayi yazamutseho 8% igera kuri miliyoni $ 36.08, ni ukuvuga asaga miliyari 33.7 Frw.

Kuva muri Nyakanga kugeza mu Ugushyingo 2019, umusaruro w’icyayi cy’u Rwanda wazamutseho 12% naho icyoherejwe mu mahanga cyiyongereyeho 4%, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2018.

Kugeza ubu icyayi ni kimwe mu bintu u Rwanda rwohereza mu mahanga byinjiza amadevize menshi, kuko cyoherezwa mu bihugu bisaga 48 byo muri Aziya, Afurika, Amerika, u Burayi n’u Burasirazuba bwo Hagati.

Amafoto: NAEB


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .