00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bangana gute?: Byinshi ku ibarura rusange ry’abaturage rya Gatanu rigiye kuba mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Werurwe 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Amezi arabarirwa ku ntoki ngo hatangire igikorwa nyirizina cyo kubarura abaturarwanda. Ni Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu rizamara iminsi 15 ni ukuvuga guhera tariki 16-30 Kanama 2022.

Iri barura rinini riba buri myaka 10, kuri iyi nshuro rizaba rikurikiye andi ane yabanje arimo iryo mu 1978, 1991, 2002 na 2012 ariryo riheruka. Ni ryo ryonyine rishobora gutanga imibare nyakuri yerekana umubare w’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rw’umudugudu, ubucucike n’ubwiyongere bwabo, ndetse n’imibereho n’ubukungu bwabo muri rusange.

Uretse kumenya umubare w’abaturage n’uko babayeho, harebwa n’aho batuye, inzu batuyemo, ibikorwa remezo n’ibindi byose bireba uburyo umuturage abayeho muri rusange. Iri barura ni ingenzi kubera ko n’andi mabarura mato aba mu gihe cy’imyaka mike ashingira ku ibarura ry’abaturage kuko ni ryo ritanga urutonde rw’ibigenderwaho mu gutegura andi mabarura mato.

Ibarura ry’abaturage n’imiturire ritandukanye n’andi mabarura mato. Umwihariko waryo ni uko rigera kuri buri muturarwanda wese, buri rugo rwose rurabarurwa n’umuturarwanda wese akabarurwa. Bitandukanye n’amabarura mato akorerwa ku mpagararizi (sample) ariko ibipimo bivamo bigahagararira abandi ku rwego rw’igihugu.

Mu kiganiro kirambuye IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amabarura mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), Habarugira Venant, yasobanuye byinshi byibazwa kuri iri barura rusange ry’abaturage n’imiturire.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022 rigamije iki?

Rigamije kumenya umubare w’abaturarwanda ku rwego rw’igihugu muri rusange no kumenya uko batuye mu ntara, akarere, umurenge, akagari n’umudugudu n’ibyiciro byabo hashingiwe ku myaka (age structure), igitsina, abatuye mu byaro n’imijyi,...

Kugaragaza mu buryo busesenguye imibereho y’abaturage n’ubukungu. Kugaragaza umubare n’ imibereho y’ibyiciro byihariye by’abaturarwanda: Abagore, abana, abafite ubumuga, abageze mu zabukuru, urubyiruko, n’abandi.

Hari kandi kugaragaza igipimo cy’uburyo abanyarwanda bimuka bava hamwe bajya ahandi, abavuka n’abapfa bifasha kumenya ubwiyongere bw’abaturage n’imibare y’ibyiciro by’abantu bazaba batuye mu Rwanda mu myaka iri imbere. Kwerekana imiterere y’inzu zituwe n’ibikoresho zifite.

Kuvugurura imibare fatizo izashingirwaho mu bundi bushakashatsi, kuvugurura imbibi z’inzego z’imitegekere y’igihugu uhereye ku mudugudu no kuvugurura urutonde n’amakarita y’udupande tw’ibarura tuzajya twifashishwa mu bundi bushakashatsi.

Abaturarwanda barasabwa kuzatanga amakuru y'ukuri kuko ibizava mu ibarura ari byo bizakoreshwa mu igenamigambi ry'igihugu

Mwatubwira aho imyiteguro y’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire igeze?

Iri ni ibarura rinini cyane kuko iri ribarura rigera muri buri rugo na buri muturarwanda. Hari imyaka nk’ibiri yo kuritegura n’iyindi yo kurishyira mu bikorwa no gusesengura ibyavuyemo kugira ngo havemo imibare itangazwa ifasha muri gahunda zitandukanye, mu igenamigambi cyane cyane ariko n’abashakashatsi, imiryango itegamiye kuri leta, bose bakenera imibare iva mu ibarura kubera ko ishingiro burya ry’igenamigambi rishingira ku mubare w’abaturage.

Mu bikorwa bitegura ibarura harimo kugena ibikorwa byose bizakorwa mu ibarura n’ingengo y’imari izakoreshwa, ni igikorwa cyarangiye muri Kamena 2020, ariko twari twaratangiye mbere, cyane tugerageza uburyo twatekerezaga kuzakora ibarura harimo impinduka zo gukoresha ikoranabuhanga risimbura impapuro zari zisanzwe zikoreshwa mu ibarura.

Iki gikorwa cyakurikiwe n’ikindi cyo gushushanya amakarita azagenga ibarura (mapping), ni igikorwa cyahereye mu Ukwakira 2020 kugeza muri Nyakanga, 2021. Aha dukoresheje ikoranabuhanga hafatwa imbibi z’imidugudu no kubara ingo zirimo. Ibi bizafasha mu ibarura aho dukata “udupande tw’ibarura”, ni agace gato umuntu ashobora gukora mu minsi 15 akaba yabarura ingo zose zirimo.

Hakurikiyeho igeragezwa ’ibarura mbonera’, kugira ngo tugerageze ibikoresho byose tuzakoresha mu ibarura n’uburyo ibarura nyirizina rizakorwamo. Cyakozwe muri Nzeri 2021, ubundi cyari giteganyijwe muri Kanama ariko Covid-19, yari ifite ubukana bituma byimurwa kuko ahenshi mu gihugu hari muri guma mu rugo.

Iki gikorwa kigamije gutegura uko ibarura nyirizina rizagenda. Ni ho tugerageza ibikoresho byose, tugerageza urutonde rw’ibibazwa kugira ngo twumve ese abaturage bakira ibibazo gute, babisubiza gute, ni he hari imbogamizi bituma tubinoza kugira ngo ibarura rizagende neza.

Ikindi cyarimo ni ukugerageza ka kazi tuzaha umuntu umwe azakora mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Kureba ni ingo zingahe umukarani w’ibarura ashobora gukora muri ya minsi yagenwe.

By’umwihariko iri barura rya gatanu hazakoreshwa ikoranabuhanga mubikorwa hafi ya byose: gushaka abakozi, guhugura, ikusanyamakuru dukoresheje telefoni, kukurikirana uko akazi k’ikusanya makuru kagenda (supervision), … wari umwanya mwiza wo kureba ko ikoranabuhanga rizakora neza cyane cyane kohereza amakuru.

Aha twagerageje telefoni tuzakoresha mu gukusanya amakuru ariko no kureba ni ibihe bibazo dushobora guhura nabyo, mu gihe cyo gukusanya amakuru, cyane cyane tugendeye ko telefoni zizakoresha ihuzanzira (network).

Tuzakoresha ihuzanzira ry’ibigo by’itumanaho, twagombaga kugerageza kugira ngo turebe niba hari aho tuzagira ikibazo cyo kohereza amakuru ava aho dukorera ajya ku kigo cy’’Igihugu cy’Ibarurishamibare. Ikindi twageragezaga ni uburyo tuzakurikirana amakuru ’ubugenzuzi’.

Umwihariko w’iri barura ni uwuhe, ese mwaba mwarawukozeho igerageza?

Umwihariko w’iri barura rya gatanu ni uko tuzakoresha ikoranabuhanga.

Gukoresha ikoranabuhanga bifite inyungu nyinshi cyane cyane kugabanya amakosa akorwa mugihe cyikusanyamakuru no kuyatunganya, ibi bikaba bizagabanya igihe cyo gutanga imibare y ibizava mu ibarura.

Kubera gukoresha ikoranabuhanga, ubu biduha ubushobozi bwinshi bwo kuba twagenzura ikusanyamakuru umunsi ku wundi, umunota ku munota kuko umuntu aba yicaye hano akamenya urimo gukora n’udakora kandi ukamenya ibyo yohereje buri munsi. Ibi kandi bizafasha gukurikirana ibyo abakarani b’ibarura bakora n’ubuzirangenge bwabyo, kumenya abazasoza akazi kare n’abashobora kuba bakeneye ubufasha kugirango basoreze igihe,…

Ibigendanye n’abakarani b’ibarura bigeze he?

Ibarura rya Gatanu ry’abaturage n’Imiturire turateganya kuzakoresha abarimu b’amashuri abanza mugihe cy’ibiruhuko.

Muguteganya abazakora ibarura hagenderwa ku mubare w’udupande tw’Ibarura hagendewe ku mubare w’ingo zishobora gukorwa mugihe cy’iminsi 14 y’Ibarura nyirizina. Muri iri barura hazakoreshwa abarimu bigisha mumashuri abanza. Twifuzako umukarani w’ibarura yazakora mumudugudu atuyemo cyangwa aturiye kugirango bizoroshye akazi.

Duteganya kuzakoresha abakarani b’Ibarura ibihumbi 27. Abakarani b’ibarura ni ibihumbi 27 ariko hakaba n’abandi bari mu kazi k’ibarura bakurikirana ikusanyamakuru ndetse n’abahagarariye izindi nzego tuzafatanya muri iki gikorwa cy’ibarura cyane cyane mubijyanye no gukurikirana igikorwa cy’ibarura, gukangurira abaturarwanda ibarura.

Igikorwa cyo gushaka abazakora ibarura/abakarani b’ibarura cyarangiye mu kwezi kwa mbere 2022 aho twagombaga gushaka abakarani b’ibarura mu barimu bigisha mu mashuri abanza.

Twatanze amatangazo tubona ibihumbi 62 by’abashaka akazi ko kuzakora ibarura, ubwo twagombaga gukoresha ibizamini kugira ngo turebe niba bazi gukoresha telefoni (smart phones) no kureba niba bafite ubushobozi bwo kuzakora ibarura nyirizina kandi bakazaba bahari mugihe cy’ibarura.

Mu minsi ya vuba turashyira amanota hanze kugira ngo abazakora ibarura bamenyekane, n’amanota babonye amenyekane. Mu bihumbi 62 hakozemo ibihumbi 49, hazavamo ibihumbi 27 bazakora ibarura.

Ibarura rizakorwa ku yahe matariki?

Ibarura nyirizina rizakorwa kuva tariki ya 16-30 Kanama, 2022.
Ubu ikigezweho ni ugukangurira abaturarwanda gahunda z’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ndetse no kuzaryitabira. Ni ubukangurambaga buzagera ku mudugudu no ku Isibo kuko tugomba kubwira abaturarwanda bose akamaro k’ibarura n’ibyo basabwa kugirango ibarura rizagende neza. Ibi bizarangirana n’ibarura.

Hazahugurwa kandi abazahugura abandi ku ibarura (Kamena-Nyakanga, 2022) amahugurway’abakarani b’ibarura azaba guhera kuri 21 Nyakanga kugeza ku wa 9 Kanama 2022, tariki 10 Kanama kugeza kuwa 14 kanama, 2022 hazakorwa igikorwa cyo gushyira nomero ku nzu naho kuva 16-30 Kanama 2022 hakazakorwa ibarura nyirizina aho abakarani b’ibarura bazasura ingo zose bakabaza amakuru y’ibarura.

Icyiciro cya mbere kiva kuwa 10-14 Kanama 2022 cyo kwandika ku nzu, umukarani azenguruka agapande k’ibarura yahawe akandika nimero ku nzu imwe ku yindi. Ibyo bifasha kugira ngo atazibagirwa akagira urugo asimbuka cyangwa urwo abara kabiri mu gihe cy’ibarura nyirizina (16-30 Kanama 2022).

Ijoro ry’ibarura ni iki?

Ijoro ry’ibarura ni irya tariki ya 15 rishyira iya 16 Kanama 2022, niho tuba twifuza ishusho rusange y’igihugu kuri iryo joro. Ni ishusho y’abaturwanda kuri iryo joro. Muri make ni ijoro ribanziriza umunsi wa mbere w’ibarura.

Tubaza abaraye muri buri rugo n’abashyitsi baharaye n’imibereho rusange y’abanyarwanda dushingiye kuri iryo joro.

Ni ibiki bibazwa mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022?

Ibibazwa mu ngo zose mu gihe cy’ibarura rusange bikubiye mu bice bine by’ingenzi ari byo; Aho urugo ruherereye, imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, uburezi, uburumbuke, imirimo, ubuzima n’ibijyanye n’imiturire, ubuhinzi n’ubworozi.

Nyuma y’ikusanyamakuru hazakurikiraho iki?

Nyuma y’ikusanyamakuru muri Nzeri hazaba ibarura rito tuzafata imidugudu micye kugira ngo twongere tubarure bwa kabiri tumenye niba koko ibarura ryaragenze neza, ryarasuye ingo 100%. Bituma tugira icyizere ko imibare twakuye mu ibarura ryagenze neza. Mu kwezi kwa cyenda kandi hazatangira isesengura ku makuru yavuye mu ibarura rusange.

Imibare y’ibyavuye mu ibarura izaboneka ryari?

Duteganya kuzatanga imibare y’ibanze ishoboka mu Ukuboza 2022, kugira ngo itangire gukoreshwa. Igikorwa gisoza ibarura ni icyo kwandika raporo zirambuye, aho duteganya ko mu Ukuboza 2023 tuzaba twatanze raporo zose. Ni raporo zirenga 20 zizava mu ibarura zifasha kumenya imibereho y’abaturarwanda mu ngeri zitandukanye zigafasha mu igenamigambi rigamije imibereho rusange y’abaturarwanda.

Harimo izivuga ku burezi, ubuzima, ubwiyongere bw’abaturage, ubukungu, no kureba imibare y’abaturage kuko iyo utegura amashuri, amavuriro, amazi, isuku n’isukura, ubuhinzi n’ubworozi, uburumbuke, abapfa, kwimuka, .... Byose bizatanga ishusho rusange y’abaturarwanda n’imibereho rusange yabo.

Ikindi ni ugutangaza imibare no gukangurira abantu batandukanye kuyikoresha kugira ngo igire impinduka itanga mu buzima bw’igihugu.

Iri barura ni ibiki ritandukaniyeho n’ayandi ane yabanje?

Umwihariko wa mbere ni uko rizaba rishingiye ku ikoranabuhanga bitandukanye n’uko ryakorwaga mbere aho hakoreshwaga impapuro mu ikusanya makuru.

Hari kandi ibipimo bivuguruye bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu. Ubu dufite NST1, SDGs, icyerekezo 2050, ni ibipimo byerekana ubuzima bw’abaturage, uko buhagaze ariko hakaza ibindi bishya tuba tugomba kuvugurura.

Tugaragaza uko abaturage bangana n’imibereho yabo tukongeraho ibigereranyo bijyanye n’ ibyerekezo igihugu kirimo n’aho gishaka kugera.

Nk’ubu ibarura rya 2022 rizatwereka uburyo ibipimo dufite biri mu cyerekezo 2050 cy’igihugu kimeze, icyerekezo NST1 uburyo duhagaze binatume igihugu gitegura uko mu myaka 10 cyangwa mu myaka iri imbere igihugu kizaba kimeze dushingiye ku mibare izava mu ibarura.

Ikindi cy’umwihariko, hari imibare twajyaga tugaragaza y’uko abaturage bazaba bangana ku rwego rw’igihugu, turifuza ko iyo mibare /projections yazerekana abaturage ku rwego rw’Akarere kugira ngo bifashe mu igenamigambi ry’Akarere no mu iterambere ry’Akarere n’igihugu muri rusange.

Ni uwuhe mwihariko wahawe abafite ubumuga?

N’ubundi twababaruraga [abafite ubumuga] ariko ikintu gishya ni uko tuzakurikiza amabwiriza mpuzamahanga ujyanye n’uburyo babarura abafite ubumuga n’uburyo babaza ibibazo bigendanye n’ubumuga. Urugero rw’ibyongerewemo harimo ibirebana n’ubumuga bw’uruhu, n’ubugufi bukabije, ubu biravuguruye dukurikije uko ku rwego mpuzamahanga bapima cyangwa babaza ibijyanye n’ubumuga.

Abavutse n’abapfuye nyuma y’ijoro ry’ibarura bazabarwa bate?

Ibibazo bizabazwa mu ibarura bizashingira ku ijoro ry’ibarura (15-16 Kanama, 2022).
Uwavutse nyuma y’ijoro ry’ibarura ntabarurwa mu bagize urugo tubaza abari mu rugo mu ijoro ry’ibarura. Twibutsa abaturarwanda kwandika abazaba babarirwa mu rugo ku ijoro ryo kuwa 15 Kanama 2022.

Uwaraye ahandi mu ijoro ry’ibarura azabarwa he?

Ubundi umuntu abarurwa aho asanzwe atuye cyangwa aba. Umuntu uzaba yaraye ahandi (ataraye aho asanzwe aba) azabarurwa mu rugo asanzwe abamo nk’usanzwe ahaba ariko utaharaye. Ahandi azaba yaraye azahabarurwa nk’uwaharaye ariko nk’umushyitsi. Mu kumenya ishusho y’abaturarwanda dufata abantu dukurikije aho bari basanzwe baba.

Abazaba bari mu bitaro bazabarurirwa he?

Azabarurwa mu rugo aho asanzwe aba n’ubwo ataharaye mu ijoro ry’ibarura.

Abari muri gereza, mu bigo by’abasirikare cyangwa abapolisi babarurwa bate?

Tuzabarura abo muri gereza, abasirikare n’abapolisi badafite ahandi basanzwe babarurwa hanze y’ikigo. Uri muri gereza azabarurwa nawe muri gereza. Gusa ariko hari abazaba bari muri kasho bamazemo iminsi micye uwo aba akiri wa muntu wo muri rwa rugo azabarwa nk’usanzwe arubamo ariko udahari. Twirinda ko umuntu azabarurwa ahantu habiri cg kuba yakwibagirana.

Abaturarwanda barasabwa iki?

Turabasaba abaturarwanda kumva akamaro k’ibarura kubera ko rifasha mu igenamibambi kandi rireba umuturarwanda wese. Icya kabiri turasaba ko bazakira neza abakarani bazabasanga mu ngo, icya gatatu ni ugutanga amakuru y’ukuri kugirango bizafashe igihugu kumenya umubare nyawo w’abaturarwanda n’uko babayeho kandi bifashe mu igenamigambi rireba iterambere rya buri muturarwanda no gufasha mu iterambere rusange ry’abaturarwanda.

Ubwo ibarura rusange ryakorwaga bwa mbere mu 1978 abaturarwanda bari 4,831,527, mu 1991 bari 7,157,551, mu 2002 abaturarwanda bari 8,128,553 naho mu 2012, bari 10,515,973.

Abaturarwanda bagiye kubarurwa ku nshuro ya Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .