00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bane bahoze ari inyeshyamba muri RDC batashye

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 October 2024 saa 09:47
Yasuwe :

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO, zatangaje ko Abanyarwanda bane bahoze ari abarwanyi mu mashyamba y’iki gihugu, batahutse binyuze muri gahunda yazo yo kubambura intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe .

Amashyamba ya RDC arimo imitwe y’inyeshyamba irenga 250, irimo irwanya Leta y’u Rwanda, nka FDLR-FOCA yashinzwe na Ex-FAR n’Interahamwe, n’indi iyikomokaho irimo RUD Urunana na CNRD.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kubashishikariza gutaha bakagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo ariko bamwe barinangira bakomeza inzira y’ishyamba.

MONUSCO ibinyujije kuri Twitter yavuze ko hari abarwanyi bane batashye mu Rwanda.

Iti “Binyuze muri gahunda y’ibikorwa bihuriweho bya MONUSCO na gahunda igamije kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no kugarura umutekano, MONUSCO yasubije mu Rwanda Abanyarwanda bane bahoze ari abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro n’umugore umwe bafitanye isano.”

Imibare ya MONUSCO igaragaza ko abahoze ari abarwanyi 76 n’abo mu miryango yabo 40 basubijwe mu Rwanda hagati ya 2023 na 2024.

Kuva mu 1997 ubwo Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (RDRC) yatangiraga, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda barenga ibihumbi 12 bo mu miryango y’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irwanya Leta.

Umubare munini w’abarwanyi ba FDLR, by’umwihariko, batashye nyuma y’aho muri Mutarama na Gashyantare 2009 ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza DRC mu bikorwa byo kuyitsinsura byahawe izina rya ’Operation Umoja Wetu’.

Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda bari baragabanyutse mu buryo bufatika, bitewe n’ibikorwa bihuriweho by’ingabo z’ibihugu byombi. Gusa kuva umubano w’ibi bihugu wazamba mu 2022, nka FDLR yarazanzamutse.

Abahoze muri FDLR bavuye muri RDC kuva umutwe wa M23 wubura imirwano, bahamya ko FDLR igizwe n’abarwanyi bagera kuri 2000, bibumbiye muri batayo enye ziyigize.

Abanyarwada bane ahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya RDC batahutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .