Abanyarwanda bamaze kwizigamira asaga miliyari 8 Frw muri Ejo Heza

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Régis Rugemanshuro, yatangaje ko Abanyarwanda bamaze kwizigamira asaga miliyari 8 Frw mu kigega cyo kwizigama cya ‘Ejo Heza.’

Iyi mibare yatangarijwe mu kiganiro, RSSB yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu cyagarutse ku cyerekezo cya RSSB kugeza mu 2020/2025 n’umusaruro yagezeho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Rugemanshuro yashimiye abafatanyabikorwa bakomeza gufasha kumvisha Abanyarwanda muri rusange ko ari ingenzi kwizigamira.

Ati “Ejo Heza nayo yarakuze kuko umwaka ushize warangiye harimo abanyamuryango basaga ibihumbi 564 biyandikishije, barimo ibihumbi 341 bizigamiraga, ayabikijwe ni miliyari 3.7 Frw. Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka twabonye inyongera ya 55%, aho abanyamuryango bageze ku 770 450 biyandikishije, mu gihe 528 003 aribo bizigamira.’’

Yatangaje ko ukwezi kwa Cyenda kwasojwe abanyamuryango muri Ejo Heza bizigamiye miliyari 6.6 Frw.

Yakomeje ati "Ubu abanyamuryango ba Ejo Heza bagera ku 950 000, barimo 700 000 bizigamiye miliyari 8 Frw.’’

Rugemanshuro avuga ko ubwiyongere bukomeje kuzamuka nibura mu mezi arindwi ubwizigame bwo muri Ejo Heza buzaba buri kuri miliyari 12 Frw.

Mu kwizigamira muri Ejo Heza, uturere tuza imbere mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, hashingiwe ku muhigo wa buri karere ni Nyamasheke (78.2%), Gakenke (64.6%), Gisagara (57.4%), Huye (56.9%) na Rubavu (55.7%) ya gatanu.

Uturere turi mu myanya y’inyuma harimo Kayonza ya 26 iri kuri 27.9%, Rwamagana (25.6%), Gasabo (19.3%), Kicukiro (17.4%) na Nyarugenge ya 30 na 15.9%.

Rugemanshuro yashimangiye ko Ejo Heza yashyizweho mu gufasha abaturage kubaho neza.

Ati “Yashyiriweho ngo buri wese agire amahirwe yo kwiteganyiriza. Urebye inyungu zihabwa abanyamuryango, ukabona inyungu uhabwa ku mwaka irenze 10%, ukaba wayakoresha ushaka ideni muri banki, wishyura ibitaro, amashuri y’umwana. Irivugira.’’

Mu Ukuboza 2018, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubwizigame bw’igihe kirekire bwiswe ‘Ejo Heza’ bugamije kuzamura igipimo cy’ubwiteganyirize mu gihugu no kuzamura ubukungu.

Uwizigamye muri Ejo Heza mu gihe azaba agize imyaka 55, ubwizigame bwe azatangira kubuhabwa nka pansiyo ya buri kwezi. Icyakora mu gihe yaba amaze kurenza umusanzu wa miliyoni 4 Frw, akagaragaza umushinga nk’uwo kubaka icumbi cyangwa kwishyura amashuri, ashobora guhabwa ikigero runaka cyarenga kuri miliyoni enye.

Mu gihe cy’imyaka itatu uhereye igihe Ejo Heza yatangirijwe, umunyamuryango uri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe mu gihe yizigamiye muri Ejo Heza, nibura amafaranga 15 000 ku mwaka, leta izamwongereraho uruhare rwayo rungana 100% ariko ku buryo rutarenga 18000 Frw.

Ubwizigame fatizo ku bari mu cyiciro cya gatatu ni ibihumbi 18 Frw ku mwaka ariko n’utayagezeho ntabuzwa kuzigama, abo mu cya kane ni ibihumbi 72 Frw, kandi umuntu yihitiramo uburyo bumworoheye azajya ayatangamo.

Gufungura konti muri ‘Ejo Heza’ bikorerwa kuri telefoni. Umuntu akanda *506# ku mirongo ya MTN na Airtel &Tigo.

Kwiteganyiriza ni kimwe mu bizafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuzamura ubukungu bwarwo bukava ku rwego rw’ibihugu bikennye rukagera mu biyingayinga ibikize mu 2035 no kugera mu bikize mu cyerekezo cya 2050.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Régis Rugemanshuro (uwa kabiri iburyo) atanga ishusho y'imikorere ya RSSB mu gihembwe cya mbere cy'ingengo y'imari y'umwaka wa 2020/2021
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye
Uturere dutanu turi imbere mu kwizigamira muri Ejo Heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .