Nyuma y’uko u Rwanda rukuyeho sitati y’ubuhunzi ku wa 30 Kamena 2013, abahungiye muri Zambia bagaragaje ko badashaka gutaha cyangwa gufata ibyangombwa bibemerera gutura muri iki gihugu, bongewe andi mezi atatu yo kwigishwa no gusobanurirwa byinshi ku Rwanda kugira ngo babashe gufata imyanzuro ikwiye.
Iyi gahunda yo kubasobanurira ikazakorwa na leta ya Zambia ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), muri iki gikorwa hakazifashishwa amashusho ashingiye ku rugendo rwiswe ‘ngwino urebe’, aho bamwe muri abo banyarwanda bakuriweho sitati y’ubuhunzi baje mu gihugu kwirebera aho kigeze.
U Rwanda narwo rukazasobanurira abo banyarwanda byimbitse, ukuri ku bibera mu gihugu hifashishijwe filime mpamo ndetse n’udutabo, dore ko benshi muri bo nta makuru nyakuri bafite ku gihugu, kuko bavukiye aho bari muri Zambiya.

Nyuma y’ayo mezi atatu hazabaho isuzuma ryo kureba uko icyo gikorwa cyagenze, nirirangira leta ya Zambia ikazashyiraho igihe ntarengwa cyo kuba bemeye gufata ibyangombwa bibemerera gutura muri Zambia nk’abanyarwanda cyangwa se gutahuka mu Rwanda.
Mukantabana seraphine, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR) yavuze ko iki cyemezo kitazahera mu magambo gusa kuko ari Zambia, ari na HCR biyemeje ko bagiye gusubirayo bagahita batangira kugishyira mubikorwa.
Ku kibazo cy’abasaba gukurirwaho ikiguzi cya pasiporo, Mukantabana yagize ati “Leta y’u Rwanda ntabwo izakuraho ikiguzi cya pasiporo, ariko twiyemeje gufasha abakuriwe sitati y’ubuhunzi batishoboye gutaha no guhabwa uburenganzira bwose buhabwa abatishoboye mu Rwanda.”
Minisitiri Kaunda Tushuke Panji wa Zambia yavuze ko abo bahoze ari impunzi nta yandi mahitamo bafite uretse gufata pasiporo cyangwa gutaha mu Rwanda, kuko batakitwa impunzi.
Leta ya Zambia yatangaje ko kugeza ubu umubare w’impunzi z’abanyarwanda n’abakuriweho sitati y’ubuhunzi muri Zambia ari 6091.

Abagizweho ingaruka n’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi bakaba ari 4000, n’aho 733 muri bo bafite ibyangombwa by’abimukira bitandukanye, ariko bose barasabwa gushaka pasiporo zigaragaza ko ari abanyarwanda kugira ngo bemererwe gutura nk’abimukira.
Zambia ni kimwe mu bihugu byatangije ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’ ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku mpunzi z’Abanyarwanda tariki 30 Kamena 2013 nk’uko byari byarasabwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.
Abanyarwanda bakuriweho Sitati y’ubuhunzi ni abavuye mu gihugu hagati y’umwaka w’1959 na tariki 31 Ukuboza 1998, bakaba batari bakitwa impunzi kuva kuwa 30 Kamena 2013.


TANGA IGITEKEREZO