Abanyarwanda bakomeje kongererwa ubumenyi mu bijyanye n’isuku n’isukura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2020 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Umushinga ITP SUWAS (International Training Programme for Sustainable Urban Water and Sanitation), ukomeje kongerera ubushobozi inzego zikora mu bijyanye n’amazi n’isukura mu mijyi, hagamijwe kunoza uburyo imishinga ijyanye n’amazi ikorarwamo mu bihugu bitandukanye kandi burambye.

Mu mwaka wa 2016 nibwo hakozwe gahunda ya mbere, yahurije hamwe ibihugu bitatu byo muri Afurika birimo Kenya, Uganda na Tanzania, hakiyongeraho ibihugu bibiri byo muri Aziya, Bangladesh na Myanmar.

Muri gahunda y’umwaka wa 2017-2020 hatangijwe gahunda ebyiri zireba Afurika na gahunda ebyiri zireba Aziya, kuri uyu mugabane zitabirwa n’ibihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda, buri gihugu gigahagararirwa n’Imijyi ibiri. U Rwanda muri iyi gahunda y’amahugurwa ruhagararirwa n’abayobozi bakora mu bijyanye n’amazi n’isukura mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba.

Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’ibigo bibiri, NIRAS n’umushinga WaterAid, ugaterwa inkunga n’ikigo cya Suède gishinzwe iterambere mpuzamahanga n’ubutwererane, SIDA.

Umuyobozi muri WaterAid, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga, Jean Paul Mbarushimana, avuga ko iyi gahunda y’amahugurwa ari ingirakamaro kubera ko igamije kubaka ubushobozi bw’inzego n’abantu ku giti cyabo, baturuka mu bigo byaba ibya leta, ibyigenga cyangwa imiryango itari iya leta, ariko bafite aho bahurira n’amazi n’isukura mu buryo butandukanye.

Harimo abo mu nzego zifata ibyemezo nka Minisiteri, inzego ngenzuramikorere nka RURA n’ibigo bishinzwe amazi n’isukura nka WASAC, Uturere n’izindi nzego.

Yakomeje ati "Intego nyamukuru ni ukongera ubushobozi bw’inzego mu gukora igenamigambi ryiza, gushyira mu bikorwa imishinga no kuyikurikirana ku buryo yaba mu bury burambye."

Kugeza ubu habarurwa abantu 36 barangije amasomo muri iyi gahunda n’abandi 18 bakiyirimo, ndetse byagaragaye ko abarangije batanga umusaruro ujyanye n’impinduka zikenewe aho bakorera.

Iyi gahunda yatangiye kwitabirwa n’Abanyarwanda mu mwaka wa 2017, buri mwaka hakaba hari abantu 12 bayitabira ; Umujyi wa Kigali ugatanga batandatu, n’Intara y’Iburasirazuba igatanga batandatu.

Icyiciro giheruka gusoza amasomo ni icyo mu Mujyi wa Kigali, aho mu Burasirazuba bazasoza mu minsi iri imbere. Abarangije aya mahugurwa mu bijyanye n’amazi n’isukura bahabwa impamyabushobozi mpuzamahanga.

Uyu mushinga ukomeje gutanga ubumenyi mu bijyanye n'amazi n'isukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .