Abanyarwanda bakanguriwe kurushaho gukorera mu mucyo, bagaca ukubiri na ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Mu gihe kuri uyu wa 11 Nyakanga u Rwanda rwifatanya n’amahanga mu kwizihizwa Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa, Leta y’u Rwanda ishimangira ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu bigize Umugabane w’Afurika mu guhashya icyo cyago, gihombya ibihugu bigize uwo mugabane miliyari zirenga 148 z’amadorari y’Amerika buri mwaka.

Uyu Munsi washyizweho mu Nama Nshingwabikorwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia ku wa 25-27 Mutarama 2017, hashingiwe ku Masezerano Nyafurika yo gukumira no kurwanya ruswa yemerejwe i Maputo muri Mozambique, ku wa 11 Nyakanga 2003.

Kuri uyu munsi ni ho ibihugu by’Afurika, abikorera, imiryango itari iya Leta, itangazamakuru sosiyete sivile n’abaturage baba abari muri Afurika n’abari ku yindi migabane, bihamagarirwa gutekereza ku bubi bwa ruswa no gushyira imbaraga mu bufatanye bwo kuyirandura.

Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko u Rwanda rumaze icyumweru mu bikorwa bitegura uyu munsi, byatangiye ku wa 04 Nyakanga kugeza ku munsi nyir’izina.

Uruhare rw’u Rwanda mu guhashya ruswa muri Afurika

Intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ruswa igaragazwa n’uko ruhagaze mu byegeranyo Mpuzamahanga nk’ibikorwa na Transparency International n’indi miryango mpuzamahanga irwanya ruswa.

Mu mwaka wa 2019, icyegeranyo “Corruption Perception Index” (CPI) cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ruswa, ku mwanya wa 4 muri Afurika (rukurikira Seychelles, Botswana na Cape Verde), naho ku Isi yose ruba urwa 51.

Nubwo ibimaze gukorwa ari byinshi, inzira ikiri ndende ikeneye ubufatanye mpuzamahanga mu guhashya ibyaha bya ruswa nyambukamipaka. U Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya ruswa, kunyereza umutungo n’ibindi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ubutabera Buboneye, Inkingi Ikomeye mu Kurwanya Ruswa.”

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase, yasabye Abaturarwanda bose, baba abo mu nzego za Leta, abikorera cyangwa abo mu miryango itari iya Leta kwirinda ruswa n’ibindi byaha bidindiza iterambere ry’Igihugu.

Ati “Buri wese arahamagarirwa kuba inyangamugayo, kwirinda ruswa akayirinda n’abo babana, abo bakorana cyangwa abo ayobora, gufasha ubutabera, akaba ijisho ry’Igihugu yita cyane ku kumenya amakuru ku mutungo w’Igihugu no gutanga amakuru ya ruswa ku nzego zibishinzwe. By’umwihariko, inzego z’ubutabera zirashishikarizwa guhora zisuzuma, harebwa aho ruswa yanyura hose muri serivisi batanga, kugira ngo bafunge ibyo byuho.”

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko nubwo abatanga n’abakira ruswa bagira ubufatanye buri mu ibanga rikomeye mu guhisha ibimenyetso, guhishirana n’ibindi, u Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba nshya zigamije guhashya ruswa.

Muri zo harimo kuba inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’izindi nzego z’ubutabera zarongereye ingufu mu kugenza no gukurikirana ibyaha bya ruswa n’ibindi bimunga ubukungu bw’Igihugu.

Ubu inzego n’ibigo bitandukanye bisabwa gushyiraho ingamba zigamije guhangana na ruswa, bikajya binatanga raporo ku rwego rw’Umuvunyi ku buryo buhoraho. Leta yanimakaje ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye, aho bitacyorohera utanga serivisi n’uyihabwa kubona uko bagera ku ngingo ya ruswa.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yasabye inzego zose guhagurukira ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .