00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda umunani bahawe buruse zo kwiga mu Birwa bya Maurice

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 April 2025 saa 02:00
Yasuwe :

Abanyeshuri umunani b’Abanyarwanda basoje ayisumbuye, bahawe buruse zo kujya kwiga muri African Leadership College of Higher Education (ALCHE) yo mu Birwa bya Maurice.

Abo banyeshuri bahawe buruse binyuze muri gahunda yitwa ALX Pathway Program ishyirwa mu bikorwa na ALX Rwanda.

ALX Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta ugamije guteza imbere impano mu ikoranabuhanga no gutegura abayobozi b’ejo hazaza.

Ni mu gihe ALX Pathway Program ari gahunda y’amasomo y’amezi umunani igamije gufasha abarangije amashuri yisumbuye kubona ubumenyi bw’ingenzi mu kwihangira imirimo, ubumenyi mu micungire y’imari, imibare no gutegura ahazaza habo mu kazi.

Abagiye kwiga mu Birwa bya Maurice bazishyurirwa amafaranga yose y’ishuri, amacumbi, bahabwe amafaranga yo kubatunga buri kwezi, amafunguro ndetse na mudasobwa zo gukoresha mu masomo.

Abo banyeshuri bagaragaje ko biteguye kujya guhatana mu masomo n’abandi bazahasanga bagahesha ishema imiryango yabo ndetse n’Igihugu.

Ikuzwe Kevin ati “Ndi uwa mbere mu muryango wanjye ugiye kwiga muri kaminuza. N’ubu sindabyumva neza, nsa n’uri kurota. Aya ni amahirwe ntari nzi ko nanjye yangeraho.”

Tumusifu Pacifique we yagize ati “Niyandikishije muri Pathway mvuga ko n’iyo batampa buruse ariko nzahakura ubundi bumenyi nakoresha mu kubona akazi. Kubona iyi buruse, ni amahirwe akomeye kuko numvaga kwiga muri kaminuza ari nk’umutwaro ku babyeyi.”

Umuyobozi Mukuru wa ALX mu Rwanda, Nimie Chaylone, yavuze ko ALX Pathway Program ari umusanzu ukomeye mu gufasha abanyeshuri gukabya inzozi zo kwiga mu mahanga.

Ati “Kwiga muri kaminuza mpuzamahanga byari inzozi zidashoboka kuri benshi. Ariko binyuze muri ALX Pathway, dufatanya n’amashuri nka Code Berlin, Northwestern University na Vanderbilt University, ALU, ndetse n’andi ku migabane itandukanye, abana bakabona aho biga. Turi gufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kubona amahirwe yo kwiga muri Kaminuza nziza ku rwego rw’Isi."

Kwiyandikisha muri ALX Pathway Program mu cyiciro cya kabiri birarimbanyije kuko bizarangira ku wa 21 Mata 2025.

Bikorwa unyuze aha cyangwa ugahamagara kuri 0796163394.

Amasomo yose atangwa ku buntu ku nkunga ya Mastercard Foundation.

Abiga muri ALX Rwanda bagomba kuba ari Abanyafurika, bafite kuva ku myaka 18 kandi bazi Icyongereza neza.

Muri iyo gahunda umunyeshuri umwe yishyurirwa arenze 320.000$ mu myaka ine bamara muri kaminuza zo mu mahanga.

Abanyarwanda umunani bahawe buruse yo kujya kwiga mu Birwa bya Maurice binyuze muri 'ALX Pathway Program'
Gahunda ya 'ALX Pathway Program' igenewe abasoje amashuri yisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .