Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kuminuriza muri Turikiya

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Ikigo kizobereye mu bikorwa byo gufasha Abanyarwanda kujya kwiga mu mahanga, Best World Link Group, gikomeje gufasha abakeneye kwiga muri Turikiya, nka kimwe mu bihugu bitanga uburezi bujyanye n’igihe mu mashami atandukanye.

Turikiya ni igihugu gisurwa na ba mukerarugendo bagera muri miliyoni 40 buri mwaka, kubera ahantu nyaburanga gifite. Iyo bigeze ku burezi naho ni uko, kuko usangamo kaminuza zigera kuri 200, zirimo 17 ziza muri kaminuza 1000 za mbere ku isi, usangamo ibihumbi by’abanyeshuri mpuzamahanga.

Kwiga muri Turikiya ni amahirwe yegerejwe abakeneye buruse barangije amashuri yisumbuye, biteguye gukomereza kaminuza mu mahanga, mu mashami atandukanye.

Ni amashami arimo Ubukungu n’ubumenyi mu bijyanye n’ubutegetsi (Economics and Administrative sciences), Ubumenyi mu bya mudasobwa (Computer Engeneering), Itumanaho, Imiyoborere mu bijyanye n’ubucuruzi, Ibijyanye n’imari (Public Finance), Imibanire Mpuzamahanga, Ubumenyi mu by’ubwubatsi (Civil Engeneering), Graphic Design, Sculpture, Gushushanya n’Itangazamakuru.

Umuyobozi wa Best World Link Group, Charles Rukundo, yavuze ko umwihariko w’iyi buruse ari uko umunyeshuri azishyurirwa amafaranga yose kandi akabasha kwiga anakora.

Ati "Ushobora kwiga ukanakora na none mu byo wemerewe harimo kwiga ukora imenyerezamwuga, bituma ubunararibonye bwawe ndetse n’ubunyamwuga bizamuka bikagera ku rwego rwo hejuru.”

Kwakira abifuza iyi buruse bizarangira ku wa 20 Ugushyingo, aho abakeneye kwiyandikisha banyura ku rubuga rwa Best World Link.

Mu mahirwe Abanyarwanda begerejwe kandi harimo ko abashaka kujya kwiga muri Turikiya, badasabwa impamyabushobozi y’uko batsinze ikizamini cy’Icyongereza nk’ururimi rw’amahanga, TOEFL, nk’uko byari bisanzwe.

Best World Link Group ikorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Downtown F3-01, ndetse bashobora kuboneka kuri telefoni 0789460393 na 0786576293.

Abakoranye na Best World Link Group bishimira ubufasha bukomeye yabahaye

Koç University ni imwe mu zikomeye muri Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .