Abanyarwanda bagiye guhurira mu nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 16

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Ugushyingo 2018 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16 irarimbanyije, aho kuwa 13-14 Ukuboza 2018, abanyarwanda baturutse impande zose z’Isi n’inshuti zabo, bazakoranira muri Kigali Convention Centre, bakungurana ibitekerezo ku buzima rusange bw’igihugu.

Abanyarwanda batandukanye baba mu mahanga bo batangiye gusabwa kwiyandikisha kuri za Ambasade bohereza amazina yabo yombi, igihugu baturutsemo, nomero ya pasiporo, nomero ya telefoni na email bakoresha.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.”

Imwe mu ngingo zikomeye zirebwaho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya buri mwaka, ni ukureba uko imyanzuro ifatwa iba yarashyizwe mu bikorwa, n’aho bitagenze neza hagasuzumwa impamvu zabiteye.

Ku nshuro ya 15, inama y’Igihugu y’Umushyikirano yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga ibihumbi bibiri bari bateraniye muri Kigali Convention Centre ndetse n’abandi bashyitsi barimo abaminisitiri baturutse muri Congo Brazaville, Liberia, Tchad n’ahandi.

Muri iyi nama abantu b’ingeri zitandukanye batanze ibitekerezo biganisha ku iterambere rirambye rijyanye na gahunda za guverinoma z’imyaka irindwi.

Perezida Kagame atangiza iyi nama, yagejeje ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze, avuga ko gihagaze neza ariko ko hari byinshi bikenewe mu kwihutisha iterambere ryifuzwa.

Yasabye ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwigishwa mu bato no mu bakuru mu rwego rwo gusigasira umuco, bitaba ibyo bikazagera aho umuntu azajya avuga abantu bakayoberwa ibyo avuze.

Umukuru w’Igihugu yanasabye Abanyarwanda kurangwa n’umuco wo gukorera ku gihe, hakabaho kandi ubufatanye busesuye mu guhashya ibiyobyabwenge kuko bikomeje koreka urubyiruko ku isi hose.

Imyanzuro yafatiwe mu Mushyikirano wa 15

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, iyi nama yafatiwemo imyanzuro umunani ikora ku nkingi zitandukanye z’iterambere ry’igihugu.

1. Uburezi: Gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, kunoza imyigishirize y’indimi,kongera amashuri yigisha ubumenyi n’ubumenyingiro no kurwanya impamvu zituma abana bata ishuri

2. Ubuzima: Kongera ibikorwa remezo no kurushaho kubaka ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye ndetse no kurushaho gutanga serivisi nziza;

3. Kurushaho gukangurira ababyeyi no kubaha ubumenyi mu mbonezamikurire y’abana bato, kwita cyane cyane ku mirire myiza, isuku no kurushaho guteza imbere amarerero y’abana.

4. Ubukungu: Kurushaho gukorana n’abikorera kugira ngo inganda n’abaturage babashe kubona amashanyarazi ku giciro gihendutse mu rwego rwo korohereza ishoramari

5. Kongera ubukangurambaga mu kwizigamira no kurushaho gufasha ishoramari ry’ibikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda, Start in Rwanda, Grow in Rwanda and Beyond) mu rwego rwo guhanga no kunoza umurimo ndetse no kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

6. Umuco: Gukomeza gusigasira indangagaciro zishingiye ku muco wacu no kurushaho kuzitoza abakiri bato n’abanyarwanda batuye mu mahanga kugirango zidufashe kwihuta mu iterambere;

7. Gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini n’amatorero mu kurushaho kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda bihereye mu muryango, mu mashuri, mu biganiro bitangwa mu bitangazamakuru,

8. Gushyiraho gahunda y’urugerero ruciye ingando kugira ngo urubyiruko rurusheho gukora imirimo ruri hamwe.

Inama ya Mbere y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 28 Kamena 2003, kuva ubwo iba buri mwaka aho yagiye ifatirwamo imyanzuro yazanye impinduka zikomeye mu buzima bw’igihugu.

Aha twavuga nka; Kujyana abantu bose mu itorero, Ishyirwaho ry’Umurenge Sacco no kwigisha mu Cyongereza, Gukurikirana abayobozi bihaye inka z’abatishoboye, Gushyira imbaraga mu kuhira ku musozi, Bye Bye Nyakatsi, Agaciro Development Fund, Amezi atatu mbere yo kuvuzwa yavanweho ku bakozi, Icyerekezo 2050, Made in Rwanda n’ibindi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bitabiriye Inama y'Umushyikirano ku nshuro ya 15
Louise Mushikiwabo (iburyo), Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo, Rwanyindo Fanfan na James Musoni bari mu Mushyikirano ku nshuro ya 15
Abayobozi bakuru mu nama y'Umushyikirano baba bungurana ibitekerezo
Umukuru w’Igihugu yanasabye Abanyarwanda kurangwa n’umuco wo gukorera ku gihe, hakabaho kandi ubufatanye busesuye mu guhashya ibiyobyabwenge kuko bikomeje koreka urubyiruko ku isi hose
Ku nshuro ya 15, inama y’Igihugu y’Umushyikirano yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga ibihumbi bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza