Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ibi ubwo yagarukaga ku mpungenge abantu bamaranye iminsi bigendanye n’ubwandu bw’ibicurane buri kwiyongera ku kigero cyo hejuru.
Ibinyujijwe kuri Twitter, Minisante yavuze ko koko iki kibazo cyo kwiyongera k’ubwandu bw’ibicurane gihari ariko nta kindi kibyihishe inyuma.
Iti “Imibare iragaragaza ko hari ubwiyongere bw’ibicurane (seasonal flu/’grippe’), busanzwe bugaragara mu bihe by’umuhindo. Ibipimo bimaze iminsi bifatwa na Laboratwari nkuru y’igihugu bigaragaza ko virusi itera ibicurane “influenza virus” H3N2 ariyo ikomeje kugaragara mu Rwanda.”
Minisante yakomeje ivuga ko nubwo ibi bicurane nta hantu bihuriye na COVID-19, Abanyarwanda bakwiriye kwitwararika kuko nayo ishobora kwiyongera muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Iti “N’ubwo ibipimo bya COVID-19 biri kuri 0.5% mu Rwanda, nayo ishobora kwiyongera muri iyi minsi mikuru. Minisiteri y’Ubuzima irasaba buri wese ufite ibimenyetso by’ibicurane kwivuza no kutanduza abandi. Turakomeza kubikurikirana dufatanyije. Mugire iminsi mikuru myiza n’ubuzima bwiza.”
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaje ibi mu gihe hirya no hino ku Isi cyane cyane mu Bushinwa hatangiye kongera kugaragara ubwandu bwa COVID-19 buri hejuru, ndetse abaturage bongera gusabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!