00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda babiri bafungiye muri Uganda kubera ubwicanyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 June 2024 saa 08:39
Yasuwe :

Desire Kwizera n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga nk’abakozi bo mu rugo muri Uganda mu gace ka Kabale, batawe muri yombi bakekwaho kwica uwari umukoresha wabo.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba Banyarwanda yamenyekanye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Bivugwa ko mu ibazwa ry’ibanze biyemereye ko bishe Geofrey Twinomujuni Ntegyire wari umukoresha. Bamwishe bakoresheje inyundo ku wa 31 Gicurasi mu 2024.

Bavuze ko bamuhoye ko yahoraga abatonganya ndetse akabikora mu rurumi batumva.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kisoro, Elly Maate yavuze ko uyu mugabo n’umugore bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bashaka gucika.

Ati “Bemeye icyaha ubundi bajyanwa kuri station ya polisi i Kabale. Bemeye ko bakoresheje inyundo mu kwica uyu musaza.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umukoresha wabo, uyu mugore n’umugabo batwaye bimwe mu bintu yari atunze birimo igare, ipasi na radiyo.

Byitezwe ko Desire Kwizera n’umugore we Uwingabire Kwizera bazagezwa imbere y’ubutabera mu minsi mike.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .