Abanyarwanda baba muri Kenya batanze asaga miliyoni 16 Frw yo gufasha abahungabanyijwe na Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Kenya bakusanyije $16,932, akabakaba miliyoni 16 mu mafaranga y’u Rwanda, agamije gushyigikira gahunda ya Guverinoma yo gufasha abagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus mu Rwanda yagaragaye ku wa 14 Werurwe 2020. Kuva icyo gihe hagiye hafatwa ingamba zirimo izo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Ibi byagize ingaruka ku buzima bwa bamwe babeshwagaho no kubona ibyo kurya bakoze.

Kuva ku wa 4 Gicurasi 2020, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko ibikorwa bimwe na bimwe bifungurwa ariko hari imirimo igifunze irimo nko gutwara moto ku buryo abari batunzwe nayo bagikeneye ubufasha.

Leta yishatsemo ubushobozi bwo gufasha abagizweho ingaruka ariko inakira inkunga zivuye mu bantu batandukanye barimo n’Abanyarwanda baba mu mahanga bazirikanye ubuzima bagenzi babo mu gihugu barimo bahitamo kubafasha.

Mu gushyigikira iyo gahunda ya Leta, Abanyarwanda baba muri Kenya ku bufatanye na Ambasade batanze inkunga ingana na $16,932, akabakaba miliyoni 16 Frw yo kunganira ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa byo gukumira COVID-19 mu gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr. Richard Masozera, yashimiye Abanyarwanda uburyo bakomeje kugaragaza umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo nk’imwe mu ndangagaciro mu miyoborere myiza u Rwanda rufite muri iki gihe.

Kuva umuntu wa mbere wanduye Coronavirus abonetse ku butaka bw’u Rwanda, abanduye bamaze kuba 292 mu bipimo 49 374 bimaze gufatwa mu gihe 197 basezerewe mu bitaro nyuma yo gusuzumwa bagasangwa barakize. Abakiri mu bitaro kuri ubu ni 95.

Mu bihabwa abagizweho ingaruka na Coronavirus kubera imirimo yabo yahagaze harimo n'ibyo kurya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .