00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Guinea Conakry bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 May 2024 saa 10:08
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Guinea Conakry bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda, mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kibaye ku nshuro ya 30 kuva Jenoside yahagarikwa.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 1994. Cyitabiriwe n’abahagarariye Guverinoma ya Guinea Conakry, abahagarariyeyo ibihugu byabo ndetse n’ibigo mpuzamahanga n’Abanyarwanda bahatuye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea Conakry, Michel Minega Sebera wari uyoboye iki gikorwa, yibukije abari aho igisobanuro nyakuri cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ukwibuka iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Twibuka abagabo, abagore ndetse n’abana bishwe bunyamaswa bagacuzwa ku gasozi bazira gusa uko baremwe. Kwibuka ni ukubaha icyubahiro bambuwe kandi tugaharanira ko bitazongera.”

“Kwibuka kandi ni uburyo bwo guha icyubahiro n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana ubutwari bagize bwo gutanga imbabazi ku babiciye bakemera kongera kubana nabo no guharanira kubaho biyubaka”.

Ambasaderi Sebera, yakomeje asobanura ko kwibuka ari inzira y’Abanyarwanda iganisha ku gukira ibikomere bya Jenoside no kwiyunga. Yasobanuye ko ari uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukumira abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwiyubatse habaho gusana imitima, no gushyiraho ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda aho ubwoko bwa buri wese ari “Ndi Umunyarwanda”, ubwo buyobozi kandi bukaba bushingiye ku ihame ryo gushyira imbere inyungu z’umuturage no kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Kuvuka k’u Rwanda gutanga icyizere ku Isi, kandi kukerekana ko nta bwoko cyangwa se igihugu kigomba kubaho mu ihohoterwa, kandi ko ejo heza hashoboka”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea Conakry, Morissanda Kouyaté, yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda aje mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka, yiboneye neza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, atangaza ko igihugu cye kinejejwe n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo, abantu bakabana neza. Yashimangiye ko n’amahanga yakuramo isomo rikomeye.

Pacifique Ruty, uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Guinea Conakry, yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura ko igikorwa cyo Kwibuka kigomba kubera isomo amahanga kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

Yashishikarije cyane urubyiruko ruriho ubu, kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzahora baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinea Conakry, Minega Sebera, yavuze ko Kwibuka bifite agaciro gakomeye mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Guinea Conakry, Pacifique Ruty, yasabye urubyiruko kwirinda icyatuma amahoro abura mu Rwanda
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n'abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
Wari umwanya mwiza wo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .