00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe gukomeza kwitabira Ibarura rusange

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 September 2022 saa 10:58
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibikorwa by’Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rikomeje ku Banyarwanda baba mu mahanga aho rizarangira mu byumweru bibiri biri imbere.

Ni mu gihe imbere mu gihugu iri barura ryabaye guhera kuwa Kabiri tariki 16 Kanama kugeza tariki 30 Kanama 2022.

NISR yatangaje ko n’ubwo ibarura imbere mu gihugu ryarangiye, ku Banyarwanda baba mu mahanga bo rigikomeje ndetse rizarangira tariki 15 Nzeri 2022.

Abanyarwanda baba mu mahanga bibaruza bakoresheje ikoranabuhangaaho banyura ku rubuga rwa NISR bagasubiza ibibazo biriho bijyanye n’ibarura. Ni igikorwa gitwara iminota itarenze itanu.

Umuyobozi ushinzwe Ibarura muri iki kigo, Habarugira Venant yabwiye IGIHE ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bakwiye kwitabira ibikorwa byo kwibaruza kuko ari ab’agaciro ku gihugu kandi nacyo gikeneye kubamenya kugira ngo bifashe mu igenamigambi.

Ati “Icyo tubasaba ni uko bibaruza kubera ko ni ab’agaciro ku gihugu kandi iyo igihugu gifite gahunda ihamye, gufatanya na Diaspora, tugomba kumenya abantu bacu bari hanze uko babayeho.”

Yakomeje agira ati “Ariko nabo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Igihugu rero gikeneye kubamenya kugira ngo bidufashe muri gahunda z’iterambere na gahunda zireba Diaspora Nyarwanda.”

Nk’uko Ikigo cy’Ibarurishamibare kigeze kubitangaza, nyuma y’ikusanyamakuru muri Nzeri hazaba ibarura rito, aho hazafatwa imidugudu mike kugira ngo hongere habarurwe bwa kabiri hamenyekane niba koko ibarura ryaragenze neza, ryarasuye ingo 100%.

Ibi bituma NISR igira icyizere ko imibare yakuye mu ibarura ryagenze neza. Muri Nzeri kandi hazatangira isesengura ku makuru yavuye mu ibarura rusange.

NISR iteganya kuzatanga imibare y’ibanze ishoboka mu Ukuboza 2022, kugira ngo itangire gukoreshwa.

Igikorwa gisoza ibarura ni icyo kwandika raporo zirambuye, aho biteganyijwe ko mu Ukuboza 2023 raporo zose zizaba zatanzwe.

Ni raporo zirenga 20 zizava mu ibarura zifasha kumenya imibereho y’abaturarwanda mu ngeri zitandukanye zigafasha mu igenamigambi rigamije imibereho rusange y’abaturarwanda.

Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe gukomeza kwitabira Ibarura rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .