Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe guhora bashishikajwe n’icyateza imbere igihugu cyabo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Gashyantare 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard yibukije abanyarwanda baba mu mahanga ko bakwiye kuzirikana ko aho bari hose ari abanyarwanda kandi bagahorana igihugu cyabo ku mutima.

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye Ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba mu Budage bari mu bikorwa byo gufasha bagenzi babo bo mu Rwanda batishoboye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2018, aba banyarwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Nyuma yo gusura urwibutso bahawe ibiganiro byagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ku ruhare rw’Abanyarwanda bari mu mahanga mu iterambere ry’igihugu no ku ntambwe u Rwanda rugezeho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Bamporiki Edouard wabahaye ikiganiro kuri Ndi Umunyawanda, yabibukije ko aho baba bari mu mahanga, u Rwanda rwabatumyeyo imbuto n’amaboko kandi ari ko n’abakurambere babayeho.

Ati “Mu mitekerereze y’abakurambere bacu bari baziko iyo umuntu agiye mu mahanga aricyo cyonyine kimujyana, gushakira u Rwanda imbuto n’amabok0, ikintu cyose ubonye ukacyifuriza igihugu cyawe, mu neza kuko abanyarwanda ari abagiraneza.”

“Iyo dutoza abari mu gihugu, igihe cyose tubashishikariza ko umuntu wese agomba guhora ashishikazwa n’icyateza u Rwanda imbere.”

Yavuze ko n’ubwo amateka y’u Rwanda ya vuba yabaye mabi bitewe n’abakoloni baciyemo ibice abanyarwanda, kuri ubu buri munyarwanda aho ari hose akwiye kurenga iby’amoko akamenya ko ari umunyarwanda.

Nyuma yo guhabwa ibiganiro, batangarije IGIHE ko ari iby’agaciro kuri bo kugaruka mu Rwanda nk’igihugu cyababyaye by’umwihariko bakigishwa amateka y’igihugu cyabo.

Musandera Monique Kronerberger yagize ati “Gusura urwibutso byamfashije, byatumye ntekereza icyo nakora kugirango ibyabaye bitazongera, na Bamporiki yaduhaye umwanzuro w’ibintu twatekerezaga gushyira hamwe kutita kuri ayo moko.”

“Yatweretse ko amoko yacu yayandi 18 ari yo bumuntu bwacu, niyo bunyarwanda bwacu, byanteye rero kongera gutekereza ngo ibyabaye mu Rwanda ntibizongere no mu rubyaro rwacu.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba mu Budage, Karigirwa Agnès, yavuze ko umuco w’abakurambere wari ugukunda igihugu no kugikorera ari nabyo yumva buri wese yazaraga abamukomokaho.

Ati “Umuco dukomora ku babyeyi bacu udutoza gukunda igihugu no kugikorera kandi uwo muco ukatugumamo.”

Karigirwa yavuze kandi ko mu minsi bazamara mu Rwanda bafite ibikorwa bateganya birimo gufasha abagore batishoboye aho bazatanga imashini zidoda ku bagore bo mu Karere ka Kicikiro ndetse bagataha inyubako yubakiwe umugore utishoboye mu Karere ka Nyabihu.

Iri huriro ry’Abanyarwandakazi baba mu Budage ryashinzwe muri Werurwe 2016. Rifite intego yo gufashanya no kwishakamo ibisubizo, gusabana no kurushaho kumenyana.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Bunamiye inzirakarengane za Jenoside mu rwibutso rwa Kigali
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Budage, Tuyisabe Providence na Karigirwa Agnes uhagarariye ihuriro ry'abanyarwandakazi baba mu Budage bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Budage, Tuyisabe Providence yandika mu gitabo cyagenewe abashyitsi basura urwibutso rwa Gisozi
Iri huriro ry'Abanyarwandakazi baba mu Budage ryazanye na bamwe mu bagabo biyemeje kubashyigikira mu bikorwa byo gufasha abagore batishoboye mu Rwanda
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba mu Budage, Karigirwa Agnès na Bamporiki Edouard uyobora Itorero ry'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza