Mu itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, hongerewemo uburyo bwa kane bwo gucunga umutungo aho abashaka gushyingiranwa bitegurira amasezerano y’uburyo bashaka ko umutungo wabo ucungwa.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2024 muri ‘couples’ 52.878 zasezeranye imbere y’amategeko, ebyiri ari zo byakozwe hagendewe ku masezerano zikoreye.
‘Couples’ 50.890 zo zasezeranye ivangamutungo rusange, izindi 1.233 zisezerana ivangamutungo w’umuhahano. Couples 753 zasezeranye ivanguramutungo risesuye.
Raporo igaragaza ko izi ‘couples’ ebyiri zikoreye amasezerano akaba ariyo agenderwaho mu kuzisezeranya imbere y’amategeko, yaba abakobwa n’abasore, barangije amashuri abanza gusa.
Mu bagabo 753 basezeranye ivanguramutungo risesuye, 100 barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu gihe 22 batigeze bakandagira mu ishuri.
289 barangije amashuri abanza gusa mu gihe 129 barangije kaminuza n’ibyiciro byisumbuye. Abandi 129 barangije amashuri yisumbuye gusa.
Mu bagore 753 bo basezeranye ivanguramutungo risesuye, 104 barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, 11 ntibigeze bakandagira mu ishuri, 293 barangije amashuri abanza, 96 barangije kaminuza cyangwa ibyiciro byisumbuyeho, mu gihe 165 barangije amashuri yisumbuye.
‘Couples’ 53 zasezeranye zifite munsi y’imyaka 21
Muri ‘couples’ 52.878 zasezeranye mu 2024, izigera kuri 7.280 zari zifite hagati y’imyaka 25 na 29.
Izigera kuri 6.797 zo zari iz’abasore bafite hagati y’imyaka 30 na 34 n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 25 na 29.
Couples z’abagabo bafite hagati y’imyaka 25 na 29 n’abagore bafite imyaka iri hagati ya 21 na 24 zo zari 7.602.
Muri Werurwe 2024 nibwo hatangiye kwigwa ku mushinga w’itegeko ryemerera umuntu uri hejuru y’imyaka 18 ariko atarageza 21 kuba yashyingirwa imbere y’amategeko.
Ubusanzwe itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango, ryateganyaga ko imyaka yo gushyingirwa ari 21.
Kuva iri tegeko rishya ryatorwa, imibare ya NISR igaragaza ko mu 2024 muri ‘couples’ 52.878 zasezeranye mu mategeko, izigera kuri 53 zari iz’abasore cyangwa abakobwa bari munsi y’imyaka 21.
Mu biherwaho mu guha uburenganzira bwo gushyingirwa abantu batagejeje ku myaka 21 harimo gutwita, kuba usigaye wenyine mu rugo ukeneye umuntu mufatanya ubuzima n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!