Abanyarwanda 70 bamaze kwicwa n’ibiza mu mezi icyenda ya 2019

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Ukwakira 2019 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko ibiza bikomeje kwica abantu ndetse bikangiza byinshi, aho mu mezi icyenda gusa ya 2019, abantu 70 bapfuye, hakangirika hegitari zirenga 6700 z’imyaka hirya no hino mu gihugu.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri, yerekana ko uretse abantu 70 bishwe n’ibiza, abandi 177 bakomeretse, inzu 4095 zikangirika, hegitari 6708.65 z’imyaka zikangirika.

Yerekana kandi ko amatungo 167 yapfuye, ibyumba by’amashuri 163 n’ikigo nderabuzima kimwe bigasenyuka. Hasenyutse kandi imihanda itandatu, insengero 49, ibiraro 11, inyubako z’ubutegetsi 15, imiyoboro ikwirakwiza amazi itatu, imiyoboro y’amashanyarazi 60, amasoko atatu n’uruganda rumwe.

Mu Karere ka Rwamagana niho Ibiza byahitanye abantu benshi bagera kuri 15, gakurikiwe na Ngororero byahitanye umunani. Muri Rusizi, Nyanza na Kirehe niho hakomeretse abantu benshi.

Imibare ya Minema yerekana ko mu Karere ka Kirehe ari ho hasenyutse inzu nyinshi zigera ku 1946, gakurikirwa n’aka Ngororero hasenyutse 222. Muri Kirehe kandi niho hangiritse imyaka myinshi ingana na hegitari 5477.5 naho muri Ruhango hangirika hegitari 202.

Umwaka ushize inkangu, imyuzure, inkuba n’ibindi byahitanye ubuzima bw’abasaga 200 byangiza ibikorwa remezo, amatungo, imyaka n’ibindi.
Minema iherutse gutangaza ko iri gutegura uburyo bwihariye buzajya bwifashishwa mu kuburira no guhururiza abatuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza bakaba bahunga mbere y’uko zibagiraho ingaruka.

Mu bihe by’imvura, Minema isaba abaturage kwirinda ibiza basiburura ruhurura ziyobora amazi ahabugenewe aho zitari zigashyirwaho; kuzirika ibisenge bigakomezwa cyane ku nkuta hirindwa ko byatwarwa n’umuyaga.

Ibasaba kandi kugenzura ibikorwa bishobora kwangizwa n’imvura bigasanwa hakiri kare; kugenzura inzu zituwemo ko zatangiye kwangirika zigasanwa cyangwa abazituyemo bakavivamo no gufasha abatuye mu manegeka kwimuka.

Abantu 70 bishwe n'ibiza muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza