00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 64% ntibazi uburenganzira Leta ibagomba ku ngurane y’imitungo yabo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 17 May 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Raporo Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, yagaragaje ko mu Banyarwanda bo mu bice bitandukanye yifashishije mu bushakashatsi, abagera kuri 35,9% gusa ari bo bazi neza uburenganzira bagombwa ku ngurane z’imitungo yabo yangirijwe n’imishinga itandukanye.

Ni imibare yagaragajwe kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 ubwo uyu muryango washyiraga hanze raporo yakoze, ijyanye no kureba uburyo gahunda yo guha ingurane abaturage ijyanye n’ibyabo byangirijwe n’imishinga inyuranye ishyirwa mu bikorwa.

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere 15 tw’igihugu, muri buri kamwe hafatwa imishinga ibiri ijyanye no kubaha imihanda y’imigenderano yari yihariye 60,3%, iyo kubaka amashuri yari yihariye 27,7% n’iy’ibikorwaremezo by’ubuvuzi yari yihariye 12%.

Mu bakoreweho ubushakashatsi byagaragaye ko abagera kuri 78,8% binjiza byibuze amafaranga ari munsi y’ibihumbi 30 Frw.

Umwe mu baganiriye n’uyu muryango wo mu Karere ka Gasabo yavuze ko abashoramari bamubwiye ko batazigera bakora ku butaka bwe, ari na yo mpamvu batamushyize ku rutonde rw’abazahabwa ingurane nyuma aza gutungurwa no kubona abakozi n’ibimashini bamuhirikira uruzitiro bigabiza ubutaka bwe.

Ati “Bahamagaye na enjenyeri wo mu Karere ka Gasabo bavuga ko batazampa ingurane kuko ngo ntabivuze mbere y’uko umushinga utangira. Sinakwemeza ko abaturage bafite uburenganzira ku butaka bwabo cyangwa ku ngurane z’ibyacu byangijwe n’imishinga y’ibikorwaremezo.”

Uretse 35,9% bazi ibijyanye n’uburenganzira bagombwa ku ngurane z’ibyabo byangirijwe, byagaragaye ko abaturage bagera kuri 41,3% ari bo baba bazi neza ko hari imishinga igiye kuza mu midugudu batuyemo, ku buryo hari n’abo yibitura hejuru badasanzwe bazi ko aho batuye hagenewe indi mishinga.

Umuturage wo mu Karere ka Rusizi yavuze ko batigeze bahabwa amakuru ku mushinga wazanywe mu mudugudu wabo “ariko turashima ko twungukira muri serivisi z’ubuzima kuko gukora kw’Ikigo Nderabuzima cya Shangasha ari twe bifitiye akamaro.”

Mu byabonywe ni uko imishinga irebana n’imihanda y’imigenderano ari yo yangirije cyane imitungo y’abaturage ku rugero rwa 80,7%, iy’iyo kubaka amashuri iyangiza ku rugero rwa 18.5%, mu gihe iy’ibikorwa by’ubuvuzi yo yayangije ku rugero rwa 0,8%.

Iyi raporo igaragaza ko abagera kuri 59,6% bafite imitungo yabo yangijwe ntibahawe amafaranga y’ingurane.

Transparency International Rwanda iti “Uku ni uguhonyora uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ku mitungo ye nk’uko bigarukwaho n’ingingo ya 34 na 35 y’Itegeko Nshinga y’u Rwanda yo mu 2003 yavuguruwe mu 2015.”

N’ubwo imishinga ijyanye n’imihanda y’imigenderano ari yo yangirije imishinga myinshi ku rugero rwa 80.7%, iyo bigeze ku kwishyura imitungo y’abaturage abayishyira mu bikorwa bagenda biguru ntege.

Ibi bihamywa n’uko raporo ya Transparency International Rwanda igaragaza ko imitungo yishyuwe n’iyo mishinga ingana na 35.4%, mu gihe imitungo y’abaturage yangirijwe n’imishinga yo kubaka mashuri yishyuwe ari 59%, iy’ubuvuzi yose irishyurwa.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu wangirijwe imitungo ariko ntiyishyurwe ati “Nubwo tutishimiye ingurane twabariwe kuko tutigeze tugira uruhare mu kugena agaciro k’imitungo yacu, kuva twahomba iyo mitungo ntiturabona n’ayo mafaranga batubariye. Kubika amafaranga yacu mu gihe bo imishinga yabo irimbanyije bigaragaza ko batatwitayeho.”

Hagaragaye ko kandi mu mishinga 30 yo mu turere 15 tw’igihugu, abaturage bagombaga kwishyurwa miliyoni zirenga 529 Frw aho imihanda y’imigenderano yari yihariye miliyoni 427 Frw.

Transparency International Rwanda yabonye ko muri izo miliyoni zirenga 427 Frw abakora iyo mishinga y’imihanda bagombaga kwishyura, hishyuwe gusa miliyoni 151 Frw na bingana na 35,4% mu gihe umubare munini w’arenga miliyoni 276 Frw utarishyurwa.

Ikindi uyu muryango wagaragaje ni uko mu bishyuwe 44.8% ari bo gusa bishyuwe mbere y’uko bakurwa mu byabo n’uko imishinga itangira, mu gihe 34.1% ari bo babariwe agaciro k’imitungo yabo hashingiwe ku biciro biri ku isoko.

Umuturage wo mu Karere ka Gatsibo akavuga ko abashoramari bamwishyuye igice kimwe cy’inzu ye akemeza ko “ahari mu ruganiriro rw’inzu ye, ubu hahindutse umuhanda. Ntituzi niba niba amafaranga yari agamije kwishyura ingurane y’ubutaka gusa, iy’uruganiriro cyangwa byose.”

Ati “Mu by’ukuri sinigeze ngira uruhare muri gahunda yo kugena agaciro k’inzu yanjye yangijwe. Nategetswe n’abagenagaciro kwemera amafaranga mpawe.”

Transparency International Rwanda igaragaza ko nta mucyo ibijyanye n’ingurane ku mitungo yangijwe n’imishinga ishingiye ku nyungu rusange bikoranwa “kuko bitangaje kubona 55% ndetse na 65% bavuga ko batishyuwe mbere y’uko bakurwa mu byabo abandi ntibishyurwe hashingiwe ku giciro kiri ku isoko.”

Transparency International Rwanda yagaragaje ibibazo uruhuri biri mu mirimo yo gutanga ingurane ku hashyirwa ibikorwa by'inyungu rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .