Abanyarwanda 40 batunganya kawa bagiye kujyanwa mu Buholandi guhuzwa n’abaguzi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bagera kuri 40 bahagarariye amakoperative 14 atunganya kawa mu gihugu akanayohereza mu mahanga, bigishijwe uko bashobora gutunganya neza uyu musaruro mbere y’uko woherezwa ku masoko y’i Burayi.

Kuva tariki ya 25 kugeza kuri 30 Ugushyingo uyu mwaka, aba banyarwanda bazaba bari mu Buholandi aho bazahuzwa n’abacuruzi ndetse n’abaguzi bayo ku mugabane w’i Burayi, kugira ngo bagirane ubufatanye.

Bazajya kandi mu imurikagurisha rizabera muri Pologne mu 2020, kugira ngo bakomeze guhuzwa n’amasoko y’i Burayi.

Aba banyarwanda babanje guhugurwa n’umushinga CBI (Center for the Promotion of Imports) w’Abaholandi uzoberereye mu bya kawa, ufatanyije na AgriProFocus ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB).

CBI ufasha ibigo kwitegura kuba byagemura kawa ku mugabane w’i Burayi, gutanga amahugurwa kugira ngo koko kawa ibe yujuje ibyo abaguzi bayo kuri uyu mugabane bifuza n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa AgriProFocus mu Rwanda, Uwizeye Alex, avuga ko guhuza abacuruzi ba kawa n’amasoko y’i Burayi ari ikintu cya ngombwa, kuko haba hakenewe ubufatanye hagati y’abaguzi kugira ngo babe bakongera ibyo bohereza hanze kandi bimeze neza.

Yagize ati “Kugurisha ku isoko ry’i Burayi ntabwo ari ibintu byoroshye kuko usanga ari isoko rifunguye ku bihugu byinshi, niba dushobora kujyayo tukahahurira n’ibihugu nka Brazil, Kenya n’ibindi bihinga kawa, haba hakenewe ko dupiganwa kugira ngo tugere kuri iryo soko, ibi bikenera ko kawa yacu igomba kuba yujuje ibisabwa kuva aho ihingwa kugeza kuri wa wundi uyinywa.”

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, Cynthia Uwacu, avuga ko guhugura abatunganya kawa ari igikorwa gikomeye kandi kigamije ko kawa y’u Rwanda, igera ku isoko ry’i Burayi imeze neza.

Yagize ati “Dushyira ingufu mu kubaka ubushobozi bw’abahinzi kugira ngo bamenye amasoko ndetse n’abaguzi. NAEB ishimira imishinga nka CDI ku guhuza abaguzi ngo bagere ku isoko rikomeye.”

Umuyobozi Mukuru wa CBI, Patrick Gouka, avuga ko u Rwanda rufite amahirwe akomeye yo kugira kawa ikunzwe kubera ubwiza bwayo, ariko bikaba bikenewe ko itunganwa neza kugira ngo koko ihangane hanze.

Kugeza ubu muri Afurika, Ethiopie niyo iyoboye ibindi bihugu mu kweza kawa nyinshi, ikurikirwa na Uganda, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, RDC n’ibindi.

NAEB itangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, umusaruro wa kawa y’u Rwanda wazamutseho 19%, uva kuri toni 18,439 ugera kuri 21,959,880 zinjije $69,359,159.

Kugeza mu Ukuboza 2018, u Rwanda rwacuruje toni 24 500 za kawa, zavuyemo miliyoni $67. Kawa rusarura ingana na 97% yoherezwa hanze, 3% igasigara mu gihugu.

Mu 2019 rwizeye umusaruro wa toni 26 000, zizavamo miliyoni $70. Ibihugu rwoherezamo kawa ku isonga hari u Busuwisi (37%), Amerika (24%), u Bwongereza (10%), Singapore (9%), Uganda (8%), Belgium (5%), Australia (1%), u Buyapani (1%), Kenya (2%), Koreya y’Epfo (1%), Malta (1%) na Afurika y’Epfo (1%).

Umuyobozi Mukuru wa CBI, Patrick Gouka avuga ko u Rwanda rufite amahirwe akomeye yo kugira kawa ikunzwe kubera ubwiza bwayo
Abanyarwanda 40 nibo bagiye kujyanwa mu Buholandi guhuzwa n'Abanyaburayi mu bijyanye no kugurishayo kawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .