00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda 300 basoje amasomo muri Cornell University yo muri Amerika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 08:37
Yasuwe :

Abanyeshuri 300 bo mu Rwanda bashyikirijwe impamyabushobozi nyuma yo gusoza amasomo y’amezi 10 mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo muri Cornell University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umuhango wo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabushobozi wabereye muri Serena Hotel i Kigali, kuri uyu wa Gatatu. Witabiriwe n’inzego za leta, abikorera mu rwego rw’ubukerarugendo n’abandi.

Abo banyeshuri bigishijwe binyuze muri gahunda ya "Hanga Ahazaza", yatangijwe na Mastercard Foundation mu myaka itatu ishize. Iite intego yo guha urubyiruko rwo mu Rwanda ubumenyi bukenewe mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

Abasoje aya masomo yamaze amezi 10 bigishijwe n’abarimu bo muri Cornell University binyuze mu kigo cyayo gitanga amahugurwa cya eCornell. Bagiye bakurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, bagahabwa ibitabo byo gusoma ndetse bagafashwa mu buryo bwo kwiga neza.

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimiye Cornell University ku bufatanye muri iyo gahunda igamije gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Yavuze ko uretse kwiga uko batanga serivisi neza, banigishijwe uburyo bwo kuyobora abakozi bakorana, kandi ni ingenzi muri uru rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu muri rusange.

Ati "Ni gahunda izahoraho, tugamije kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwaba urwamaze kubona akazi ndetse n’ururangije amasomo. Amahugurwa nk’aya ni ingenzi mu guteza imbere imitangire ya serivisi nziza."

U Rwanda mu nzira zo kubona abayobora amahoteli akomeye

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rugaragaza ko aya masomo atangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa agamije guhanga ejo heza, ariko anafasha mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abakora muri uru rwego.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko udashobora kugira urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu rukomeye, utubatse ubushobozi bw’abarukoramo cyangwa ngo bagire ubumenyi buhagije.

Ati "Kuzamura ubushobozi n’ubumenyi bw’abakora muri uru rwego rw’ubukerarugendo ni ikintu gikomeye cyane kuko umuntu abasha gutanga serivisi nziza, akabasha kwakira abantu neza ndetse agakora akazi ke neza abifitiye ubumenyi n’ubushobozi, nawe bimuha kwiyumvamo icyizere."

Yakomeje avuga ko kugira Abanyarwanda bafite ubumenyi bw’ikirenga mu nzego nk’ubukerarugendo n’amashami menshi abarizwamo bizafasha mu kugira abayobora ibigo by’ubukerarugendo n’amahoteli yaba ay’abanyarwanda ndetse n’akorera mu gihugu asanzwe ari mpuzamahanga.

Ati "Mwagiye mubona uko ubukerarugendo bugenda bukura, uko gukora ubucuruzi cyangwa gushora imari mu gihugu cyacu bigenda byoroshywa ndetse n’intumbero dufite yo kubaka ubukerarugendo n’iterambere rirambye, mwabonye ko hari ibigo mpuzamahanga biza gushora imari mu Rwanda."

Yakomeje agira ati "Ibyo bigo biza bisaba ubumenyi bwihariye mu dushami nakwita dutandukanye tugize ubucuruzi bwo kwakira abantu. Iyo mubona ababonye izi mpamyabushobozi ari abagiye biga ibintu bitandukanye, biraduha icyizere cy’uko mu minsi iri imbere abazaba bayobozi ibigo bikomeye n’amahoteli bazaba ari Abanyarwanda."

"Ntabwo mvuze ngo ejo mu gitondo bizahita bihinduka, ariko ni urugendo. Mwabonye ko hari abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rutandukanye mu buyobozi bw’ibigo bikomeye haba hano mu Rwanda ndetse no hanze. Intambwe twateye uyu munsi irakomeza kutuganisha muri urwo rugendo rw’uko ejo cyangwa ejo bundi abana b’Abanyarwanda bazaba bayoboye ibyo bigo cyangwa amahoteli akomeye."

Ni ibintu bishimangirwa na Rurangirwa David ushinzwe ibikorwa bya Mastercard Foundation mu Rwanda.

Yagize ati "Hanga Ahazaza nk’uko izina ribivuga, yashyizweho gufasha urwego rw’ubukerarugendo kugira ngo Abanyarwanda bashobore kuba bakwitabira kuyobora uru rwego."

Yakomeje agira ati "Itaraza twabonaga abantu bafite imyanya ikomeye mu mahoteli, ama restaurant akomeye ari abanyamahanga. Ariko Hanga Ahazaza yashyizweho kugira ngo n’Abanyarwanda bashobore kuba bayobora uru rwego rufitiye runini igihugu."

Bahawe impamba y’ubumenyi bubafasha gukora kinyamwuga

Abasoje amasomo muri iyo Kaminuza batangaje ko ubumenyi bahakuye buzatuma imikorere yabo irushaho gutera imbere kuko urwego rw’amahoteli bari basanzwe barukoramo ariko batabikora kinyamwuga.

Uwitwa Gikundiro Budengeri Eularie wakurikiranye amasomo y’ibijyanye n’ubukerarugendo yagize ati "Amasomo twize azadufasha gutanga serivisi nziza, kwita ku batugana no kuzamura imikorere yacu haba mu kazi ndetse no gufasha igihugu gutera imbere."

Murangwa Frank wari uhagarariye abarangije amasomo yagize ati "Kuba twabonye impamyabushobozi ni ukugira ngo twerekane ubushake n’ubushobozi bwo guteza imbere uru rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu muri rusange."

Umuyobozi wa gahunda akaba n’umwarimu muri Cornell University, Prof Alex M. Susskind yashimye Guverinoma y’u Rwanda na Mastercard Foundation ku bwo gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.

Susskind yavuze ko kaminuza yaje ahagarariye ya Cornell University izakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo kuko ari rumwe mu zifasha cyane ubukungu bw’ibihugu.

Ati "Aba bize hano bahawe ubumenyi buzabaherekeza mu gutanga umusanzu wabo mu kubaka no guteza imbere uru rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli hano mu Rwanda kandi bashobora no kujya ku ruhando mpuzamahanga. Ibi biri mu cyerekezo n’intego za Kaminuza ya Cornell."

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Bucuruzi bushingiye ku Bukerarugendo, Mugisha Frank yavuze ko ababonye ubu bumenyi baje gufasha igihugu kugera ku ntumbero yo kuba igihugu gitanga serivisi inoze mu bukerarurugendo.

Ati “Dukeneye abakozi bafite ubumenyi buhagije, batanga serivisi inoze. Aba rero babonye amasomo atandukanye arimo kuyobora ibijyanye n’amahoteli ndetse no gutanga serivisi nziza.’’

Ubuyobozi bwa MasterCard Foundation butangaza ko binyuze muri iyi gahunda abagera ku bihumbi 30 ari bo bazigishwa ayo masomo bishyurirwa n’uwo muryango.

Uretse amasomo ajyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli atangwa, harimo n’abahabwa amasomo yo kumenya kuvuga neza indimi zirimo Icyongereza nka rumwe mu rukoreshwa cyane muri uru rwego.

Byari ibyishimo ku rubyiruko rwarangije aya masomo binyuze muri gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’
Umwe mu banyeshuri barangije aya masomo y'amezi 10 ashyikirizwa impamyabumenyi ye
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Ariella Kageruka yagaragaje ko hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere hoteli zikomeye mu gihugu zizaba ziyoborwa n’Abanyarwanda
Aba banyeshuri 300 bo mu Rwanda bashyikirijwe impamyabushobozi nyuma yo gusoza amasomo y’amezi 10 mu bijyanye n’Amahoteli n’Ubukerarugendo muri Kaminuza y’Abanyamerika ya Cornell University

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .