Aba banyarwanda bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022, bari barahungiye muri Mozambique mu bihe bitandukanye harimo n’abagiye ubwo mu gihugu habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi [MINEMA] ni yo yakiriye aba Banyarwanda.
Ubwo aba Banyarwanda bageraga i Kigali, bagaragaje imbamutima bafite nyuma yo kongera kugaruka mu gihugu cyabo ndetse bizeza inzego zabakiriye ko biteguye gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.
Mozambique ni kimwe mu bihugu birimo Abanyarwanda benshi kandi bakomeje gutahuka.
Urugero nka tariki 5 Mata 2022, hari abandi banyarwanda 17 batahutse.
Abandi 33 na bo bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe tariki 8 Kanama 2022.
Bakimara kwakirwa mu Mujyi wa Kigali, bagaragaje ibyishimo byo kugaruka mu gihugu.
Imiryango yabo yishimiye kongera kubakira nyuma y’igihe kinini, inyurwa no kubaha ikaze kuko bagiye gufatanya na bo kubaka u Rwanda.
Bakimara kugera mu miryango, banyuzwe n’uko basanze u Rwanda rwarateye imbere cyane. Nyuma y’iminsi baba mu mahanga bishimiye kwakirwa mu gihugu kiri kwihuta mu iterambere.
Abarenga miliyoni 3,5 bamaze gutahuka
Kuva mu 1994, Abanyarwanda basaga miliyoni 3,5 baratahutse, ubu baratanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.
Kuva tariki 31 Ukuboza 2017, u Rwanda rwaciye ubuhunzi hashingiwe ku mutekano n’iterambere bihamye igihugu gifite.
Abageze mu Rwanda bafashijwe kubona ibyangombwa, banafashwa kwiteza imbere binyuze muri gahunda za leta zitandukanye zirimo uburezi kuri bose, ubwisungane mu kwivuza n’izindi.
Hari gahunda ya Ndi Umunyarwanda yimakaje Ubumwe n’Ubwiyunge, Girinka n’izindi nyinshi zigamije gushyira umuturage ku Isonga.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi ifite mu nshingano abatahutse, Philippe Habinshuti yakanguriye abakiri hanze gutahuka bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guhamagarira Abanyarwanda bakiri hanze gutahuka bagafatanya n’abandi kwiteza imbere bubaka igihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!