Umuyobozi ushinzwe impunzi muri Bukavu, Jerry Mawazo, kuri uyu wa Gatanu yabwiye abanyamakuru ko uretse abo banyarwanda batahutse, hatashye n’Abarundi barenga 1000.
Hari mu gikorwa kibimburira kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi, ku wa 20 Kamena.
Aba bantu bose ngo bakomeje gutaha ku bushake, nk’uko Bukavu FM yabitangaje.
Mawazo yakomeje ati "Uku gutahuka gukorwa ku bushake kandi kurakomeje. Nko guhera mu 2002, hamaze gutahuka abantu 72 000, ni ukuvuga ko hari ikintu gikomeye twabashije gukora."
Bukavu FM yatangaje ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo habarurwa impunzi nibura 80,000, igice kinini ni Abarundi baba mu nkambi za Lusenda na Mulongwe muri teritwari ya Fizi.
U Rwanda rwakuyeho sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze hagati y’imyaka ya 1959 na 1998, ku wa 31 Ukuboza 2017, ku buryo umuntu wagumye hanze yagombaga kuhaba ku zindi mpamvu nk’akazi cyangwa ishoramari.
Icyo gihe imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryari rikigaragaza ko hari Abanyarwanda basaga 20,000, bari bakiri hirya no hino ku isi nk’impunzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!