Abanyarwanda 11 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Kigo Nyafurika cy’ubumenyi bw’imibare

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Kamena 2019 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 11 b’Abanyarwanda barimo umukobwa umwe, barangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, mu kigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS).

Muri rusange abagera kuri 37 baturutse mu bihugu 13 bya Afurika, harimo abakobwa 10 nibo barangije amasomo yabo yabemereye guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters). Ni ku nshuro ya gatatu iyi Kaminuza itanga izi mpamyabumenyi.

Abarangije barimo abigaga ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere no mu mibare.

Umuyobozi wa Kaminuza ya AIMS, Prof. Sam Yala, yavuze ko kuba hari abanyeshuri 25 barangije mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, bijyanye n’intego z’iyi Kaminuza zijyanye no gukora ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ikirere no gutanga ibitekerezo byafasha abantu guhangana n’ibibangamiye ikiremwamuntu.

Yabwiye aba banyeshuri ati “Ndizera ko ubumenyi muvanye hano butari ubw’icyubahiro gusa ahubwo ari igipimo cy’aho mugiye kujya kandi mwiteguye gukora neza. Uyu munsi mugeze ku rwego rukomeye mu buzima bwanyu, mfite icyizere ko twabahaye ubumenyi buhagije n’ibitekerezo byo guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose muzahura na byo mu bihugu byanyu ndetse n’umugabane urimo guhura nabyo.”

Yakomeje agira ati “Ndabasaba kuba intangarugero kandi mukore neza aho muzaba muri hose, mukomeze kuba aba mbere kandi muzahagararire neza Kaminuza ya AIMS cyane ko inajyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda, mube abagaragaza impinduka aho mutuye.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Uburezi mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Ndikubwimana Théoneste, yavuze ko iki cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’imibare aba banyeshuri barangijemo, kijyanye na gahunda za leta y’u Rwanda ziganisha mu guteza imbere imibare, umugabane wa Afuruka muri rusange nawo ukaba ushyize imbere iyi gahunda y’iterambere rishingiye ku mibare.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zo guteza imbere no gushyira ishoramari mu bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo kuko dufata ko uru ari urwego ruyoboye izindi nzego mu by’ubukungu.”

Yavuze ko impinduka mu by’ubukungu kuri uyu mugabane wa Afurika zishingiye mu gukoresha siyansi n’ikoranabuhanga, bizawufasha gukoresha umutungo mwinshi ufite, kugira ngo ibi bigerweho bikaba ari ngombwa ko abakiri bato bagomba guhabwa ubumenyi buhagije.

Munezero Jean de Dieu warangije mu banyarwanda 11 yabwiye IGIHE ko iyi Kaminuza ifasha abanyafurika gutinyuka imibare, cyane ko abarimu babigisha usanga baturuka muri Kaminuza zikomeye z’i Burayi.

Yavuze ko kuba umubare w’abakobwa biga imibare ukiri muto, ari uko bamwe bafite imyumvire yo kuvuga ko imibare ikomera, hakaba hari n’abakobwa bakivuga ko iyo bize imibare bafatwa nabi cyangwa kubona umugabo bikazagorana.

AIMS ni ikigo kigamije gutanga ubumenyi bushingiye ku mibare ku barangije kaminuza, guteza imbere guhanga udushya mu bushakashatsi mu bahanga Afurika ifite uyu munsi no gushimangira umusanzu wa siyansi, ikoranabuhanga na engineering n’imibare (STEM) mu bikorera muri Afurika.

Mu banyeshuri barangije harimo abo mu Rwanda, Cameroon, Ghana, Nigeria, Kenya, Sudan, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Gambia, Madagascar, Somalia na Uganda.

Abanyeshuri 37 baturutse mu bihugu 13 bya Afurika, harimo abakobwa 10 nibo barangije amasomo yabo yabemereye guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Abanyeshuri barangije muri AIMS baturutse mu bihugu 13
Abanyeshuri barangije muri AIMS bavuze ko bahavanye ubumemyi buhagije
Bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters)
Ababyeyi bitabiriye ibi birori
Munezero Jean de Dieu warangije mu banyarwanda 11 yavuze ko iyi Kaminuza ifasha abanyafurika gutinyuka imibare
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Uburezi mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Ndikubwimana Théoneste, yasabye abarangije kubyaza umusaruro ibyo bize bakemura ibibazo uyu mugabane ufite
Umuyobozi wa BK General Insurance (BKGI), Alex Bahizi, yabuze ko afite icyizere ko ubumenyi aba banyeshuri bavanye muri AIMS buzakomeza guteza imbere ibihugu bakomokamo
Umuyobozi wa Kaminuza ya AIMS, Prof. Sam Yala, yavuze ko ubumenyi aba banyeshuri bahavanye butari ubw’icyubahiro gusa ahubwo ari igipimo cy’aho bagiye kujya
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza