Abanyarwanda 11 bagaragaje imishinga myiza y’ubushakashatsi bahembwe

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST, yahembye abanyarwanda 11 bagaragaje imishinga y’ubushakashatsi igahiga iyindi mu kugaragaza uko yakemura ibibazo abaturage bahura na byo.

Abahembwe biganjemo abakora mu bigo bya leta, Kaminuza za leta n’izigenga n’ahandi.

Iki kigo cyavuze ko abahembwe ari abakoze imishinga ikora ku buhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Muri rusange abantu 97 baturutse mu bigo 29 nibo batanze imishinga yabo basaba ko yahembwa, ariko 11 gusa yahize indi niyo yatoranyijwe ihembwa agera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, iki gikorwa gitangwamo miliyoni 550 Frw.

Umuyobozi w’agateganyo wa NCST, Felly Migambi Kalisa, yavuze ko nubwo abasabye ko imishinga yabo ifashwa bari 97, ariko 11 ariyo yatoranijwe kubera ibyashingiweho birimo ko uwo mushinga ugomba kuba ufite ikintu kinini uzageza ku baturage n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Yavuze ko iki kigega gifasha abagaragaje imishinga y’ubushashatsi cyatangijwe umwaka ushize na Minisitiri w’Intebe, nyuma y’aho abashakashatsi bagaragaje ko bahura n’ikibazo cyo kubona ubushobozi bw’amafaranga.

Yagize ati “Iki kigega cyagiyeho nyuma y’aho tuganiriye n’abashakashatsi batandukanye bakatubwira ko ikibazo bahura na cyo kijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga, iyi niyo mpamvu twavuze ko tugomba gushaka ubu bushobozi.”

Ati “Iyi yagombaga kuba ari imishinga koko ifite ikintu gikomeye izunganira igihugu, iyi siyo nshuro ya nyuma kuko bizajya bikorwa buri mwaka kugira ngo dufashe abashakashatsi bacu gukora ibyo abanyarwanda bakeneye.”

Musanabaganwa Clarisse usanzwe ari Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri RBC, ni umwe muri aba 11 batsindiye iki gihembo.

Uyu yagaragaje umushinga wo kwiga no kumenya kanseri y’ibere avuga ko yibasiye abanyarwandakazi.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko gukora ubu bushakashatsi bizashingirwaho kuba iyi ndwara yavurwa kandi umurwayi agahabwa umuti ujyanye n’indwara afite koko.

Yagize ati “Uyu mushinga uteganya kureba ibice bigize iyi ndwara, uzagira akamaro kuko azafasha kumenya indwara urimo kuvura, ibizava muri ubu bushakashatsi bizafasha mu kuvura ku buryo hakorwa imiti igendanye na yo.”

Yagaragaje ko kanseri ari ikibazo gihangayikishije isi, kandi 25% za kanseri ziboneka ari iy’amabere, naho impfu ziboneka ku isi yose za kanseri, 15% ni iz’amabere.

Ati “Buri mwaka mu Rwanda hagaragara abagore 550 barwaye kanseri mu bitaro, 8% z’impfu zirimo kuba mu badamu mu Rwanda ziterwa na kanseri y’amabere, iki ni ikibazo gihangayikishe kandi buri munyarwanda yafasha mu kukirandura.”

Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura, witabiriye iki gikorwa yavuze ko iyi gahunda yashyizweho na guverinoma muri gahunda yihaye yo kugira igihugu giteye imbere ariko gishingiye ku bushakashatsi.

Yavuze ko iyi mishinga yatoranyijwe hagendewe koko ku bushobozi bwayo.

Ati “Ibi biragaragaza ubushake bwa guverinoma bwo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubushakashatsi na gahunda z’iterambere. Leta ishyize imbere gufasha imishinga igaragaza ubushakashatsi, ku rwego rw’igihugu hashyizweho uburyo bwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga n’imibare kandi hagiye hashyirwaho ibigo by’icyitegererezo ahantu hatandukanye.”

Yavuze ko iyi mishinga izafasha mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu igabanye ibibazo aho bikiri n’ibindi.

Abashakashatsi batandukanye bitabiriye umuhango wo guhemba abagaragaje imishinga iruta indi
Abatsindiye ibi bihembo bahawe amafaranga agera kuri miliyoni 50 yo kubafasha muri iyi mishinga
Aya mafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni 550 akaba azafasha aba bashakashatsi gukora neza
Minisitiri w'Uburezi yahembye abitwaye neza kurusha abandi
Musanabaganwa Clarisse yakoze ku bushakashatsi buhangana na kanseri y'ibere
Musanabaganwa Clarisse usanzwe ari Umuyobozi w'ishami ry'ubushakashatsi muri RBC, ni umwe muri aba 11 batsindiye iki gihembo
Umuyobozi w’agateganyo wa NCST, Felly Migambi Kalisa, yavuze ko nubwo abasabye ko imishinga yabo ifashwa bari 97, ariko 11 ariyo yatoranyijwe
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda Prof Philip Cotton yitabiriye igikorwa cyo guhemba abagaragaraje ubushakashatsi kurusha abandi
Dr Mutimura yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kuba igihugu giteye imbere mu bushakashatsi kandi ababukora bazakomeza gufashwa

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza