Abanyamakuru bagiye kujya bunganirwa mu mategeko ku buntu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 Kamena 2020 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’imiryango itanga Ubufasha mu by’amategeko (LAF) ryasinye amasezerano y’ubufutanye n’ Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) azafasha mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru n’ubwisanzure bwawo, harimo no guhabwa ubwunganizi mu nkiko igihe bahuye n’ikirego gifitanye isano n’akazi, nta kiguzi.

Aya masezerano y’imyaka itatu yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 25 Kamena, azafasha abanyamakuru kandi kubona inama n’amahugurwa mu bijyanye n’amategeko.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Umuyobozi nshingwabikorwa wa LAF, Me Andrews Kananga yavuze ko bahisemo gufatanya n’abanyamakuru mu bijyanye n’amategeko kuko bababona nk’abantu bafite uruhare rukomeye mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Yagize ati “Tuzunganira abanyamakuru mu bijyanye n’amategeko kandi tubahugure ku kintu kijyanye n’amategeko abagenga, agenga igihugu muri rusange kuko bakora akazi keza cyane, muradufasha, abanyamakuru tubabona nk’abantu b’ingenzi mu guharanira uburenganzira bwa muntu… abanyamakuru rwose ni abantu bakora akazi keza cyane.”

Kananga avuga ko ubu bufatanye na RMC buzajya butuma umunyamakuru ahabwa inama z’amategeko ku nkuru agiye gukora, cyane ko hari igihe bagwa mu cyaha kubera kutamenya icyo amategeko avuga.

Yakomeje ati “Ushobora kutwifashisha ukavuga uti ariko ko ngiye gutangaza inkuru, hari amategeko avuga ibi n’ibi, murumva ninyitangaza hari aho nzaba nyuranyije n’itegeko, hari ingaruka byangiraho? Twe tukubwire tuti ’ibyo amategeko ateganya ni ibi’, ubimenye noneho uhitemo kuba wayitangaza cyangwa utayitangaza.”

Umuyobozi wa RMC, Barore Cleophas yavuze ko aya masezerano aje gushyira mu nzira z’amategeko ibikorwa uru rwego rwari rusanzwe rufashwamwo na LAF, bikazafasha abanyamakuru bagonganye n’amategeko kumva batekanye.

Yagize ati “Ni ikintu cyiza igihe agize ingorane, kuko nta muntu ukora ibimuhamagaza mu mategeko abishaka nibura abe yatugana hamwe na LAF tumufashe…. bazarushaho kumva batekanye.”

Barore asanga ubu bufasha abanyamakuru bagiye guhabwa na LAF badakwiye kubwuririraho ngo bakore ibibujijwe n’amategeko y’u Rwanda, kubera kumva ko bafite abazabunganira.

Ati “Gukandagira amategeko uyareba ngo bazakunganira, kunganira no gutsinda kubera ko ufite umwunganizi ni ibintu bibiri bitandukanye kandi amategeko asanzweho, hari n’abasanzwe bafite ubushobozi bwo kwibonera ababunganira ariko ntibibaheshe uburenganzira bwo kwitwara uko babonye.”

Mu gihe LAF imaze ikora ibikorwa byo kunganira abanyamakuru ku buntu ariko nta masezerano ibifitanyemo na RMC, muri batandatu yunganiye bane baratsinze, inzindi manza ebyiri zirimo abanyamakuru bane zikaba zikiburanwa mu nkiko.

Ni amasezerano yasinywe mu gihe Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko ryari rifite undi mushinga watangiye muri Mutarama 2020 uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’ Uburayi nawo ufasha abanyarwanda bose n’abanyamakuru kubona inama n’amahugurwa mu bijyanye n’amategeko arebana n’ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo hamwe no kunganirwa.

Aya masezerano yashyizweho umukono na RAF na RMC azafasha abanyamakuru kubona ababuranira ku buntu
Umuyobozi wa RMC, Barore Cleophas yasabye abanyamakuru kutagwa mu byaha kubera kumva ko bazabona ababunganira ku buntu
Umuyobozi nshingwabikorwa wa LAF, Me Andrews Kananga avuga ko abanyamakuru bazajya bahabwa inama zibafasha gukora akazi neza batagonganye n'amategeko
Aya masezerano y'ubufatanye azamara imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .