Yabigarutseho ku wa 31 Kanama 2024 ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo iherereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, mu busabane bw’abanyamuryango bahagarariye abandi mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo, bishimira uko amatora yagenze.
Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yongeye kwibutsa abanyamuryango ko intego ya Perezida Paul Kagame bashyigikiye, ari ugushyira ‘Umuturage ku isonga’; avuga ko nabo bakwiye kugera ikirenge mu cye.
Kayitesi yavuze ko abanyamuryango bari mu nshingano z’ubuyobozi ari bo biraro bihuza Perezida Kagame n’umuturage wo hasi, bityo ko bakwiye guhagarara neza bagabafasha mu rugendo rw’iterambere yabemereye.
Yongeye gutsindagira ko bakwiye kuva mu mvugo gusa n’impapuro ahubwo bakihatira gukora.
Ati “Ndabibutsa ko mudakwiye kugira umuhigo musibiza none ngo reka mbanze nkore ‘paper’ nini hanyuma nzabishyire mu bikorwa ejo, ahubwo icyo dutekereje nimureke tugikore.’’
Uwihoreye Marie Jeanne, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wo mu Karere ka Muhanga, yavuze ko bishimiye kuba abakandida bamamaje baratowe cyane bakegukana intsinzi, anongeraho ko binabaha inshingano ziremereye zo gufasha Perezida watowe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage yiyamamaza.
Ati “Muri iyi manda y’imyaka itanu iri imbere, twiteguye gutanga uruhare rwacu mu gutanga serivisi nziza kugira ngo umuturage na we aho ari abone ibimugenewe, yishimire kugira icyo ageza ku gihugu kuko ibyo azaba akeneye ku gihugu azaba yabibonye.’’
Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi, Kayitana Emmanuel, yavuze ko biteguye gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati “Dufite imishinga myinshi yo gukura abaturage mu bukene mu turere dutanu mu Majyepfo. Icyo ni igikorwa tugomba gufasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo abaturage bazamure imibereho bave mu buken.”
Muri ubu busabane kandi, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo banishimiye ibindi byagezweho birimo ingoro enye z’umuryango zuzuye hirya no hino mu turere zirimo iya Gisagara, Kamonyi, Huye ndetse n’iy’Intara y’Amajyepfo, bashima iterambere zazanye mu rwego rwo kurimbisha ibice zubatsemo ndetse no kuba zarakemuye ikibazo cy’ibikorwaremezo aho ziherereye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!