Mu mezi abiri ari imbere, u Rwanda ruzinjira mu bihe by’amatora, yaba ay’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Mu gihe imyiteguro irimbanyije ku mitwe itandukanye ya Politiki, Umuryango wa FPR Inkotanyi watangiye gusobanurira abanyamuryango bawo amahame remezo y’umuryango n’ibyo uzibagandaho muri manda y’itanu iri imbere.
Ibyo bikubiye muri Manifesto y’Umuryango yamuritswe muri Werurwe 2024, ubwo Perezida Kagame yemezwaga nk’Umukandida uzahagarira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu byo Umuryango FPR-INKOTANYI ushyize imbere mu myaka itanu iri imbere, harimo kwihutisha iterambere ry’ubukungu rirambye, rigera kuri buri Munyarwanda, rishingiye ku ishoramari, ku bumenyi no ku mutungo kamere kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Kimwe mu byo uzibandaho mu ngeri y’ubukungu, harimo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe ubwiyongere bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu bukungu nibura ku kigero cya 8% buri mwaka.
Ubuhinzi n’ubworozi ni umwe mu myuga ikorwa n’abanyarwanda benshi, kuko 69% by’ingo zo mu gihugu, zitunzwe nabwo.
Umuryango RPF-Inkotanyi ugamije kugira Umunyarwanda ufite ubuzima
bwiza, ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cye mu muryango utekanye kandi urangwa n’ indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Manifesto ya FPR Inkotanyi ishingiye ku isesengura ry’ibibazo byugarije igihugu igatanga ibisubizo n’ingamba zashyirwa mu bikorwa kugira ngo bikemuke. Ireba ibibazo mu buryo rusange igashyiraho n’uburyo burambye bwo kubikemura.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano: FPR Inkotanyi yamuritse ibyo izibandaho mu myaka itanu ya manda itaha
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye aya mahugurwa, basabwe kwigira ku mateka y’igihugu, bityo bagaharanira kongera umusaruro w’ibyo bakora, bagateza imbere imibereho myiza, bakajijura abantu mu bya politiki kandi bakanoza umubano w’abantu
Bibukijwe ko igihugu kidashobora gukemura ibibazo gifite ngo kigere ku majyambere arambye kidafite abantu bajijutse, bagikunda, bitangira kuyobora abandi mu bikorwa byose byagiteza imbere.
FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yiyemeje kuyishyigikira nka PL, izahararirwa na Perezida Kagame mu matora y’Umukuru. Ni mu gihe andi mashyaka arimo nka Green Party yamaze gutangaza ko azitabira amatora ku giti cyayo. Green Party yemeje Dr Frank Habineza nk’ugomba kuyihagararira mu matora.
Gutanga kandidatire biteganyijwe guhera ku wa 17 Gicurasi 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!