00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi b’i Gikondo biyujurije imihanda yatwaye miliyoni 35 Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 09:31
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro bishatsemo ibisubizo n’ubushobozi, biyubakira imihanda yatwaye miliyoni 35Frw ndetse n’ibindi bikorwa birimo kubaka ibiro by’Imidugudu ijyanye n’igihe.

Ni ibikorwa bishimira ko bagezeho mu mwaka ushize w’ingengo y’imari biturutse mu bushobozi bakusanyije nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hagamijwe gushyira mu bikorwa ibikubiye mu cyerekezo cy’uyu muryango wemereye kuzageza ku Banyarwanda mu myaka irindwi, 2017/2024.

Binyuze mu bushobozi bishatsemo bagenda bakusanya amafaranga, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyubakiye ibikorwaremezo birimo imihanda yaba iyashyizwemo kaburimo ndetse n’iyagiye ishyirwamo latérite. Iyo yose yatwaye asaga miliyoni 35Frw.

Biyubakiye kandi ibiro by imidugudu irimo uwa Rebero.Muri uyu murenge kandi, hahanzwe imirimo irenga ibihumbi 350.

Bakoze kandi ibikorwa by’bukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza, gahunda ya Ejo Heza n’izindi. Ni ibikorwa byose biba bishingiye ku nkingi enye za FPF Inkotanyi.

Muri gahunda ya Ejo Heza , bari bafite intego yo kugera kuri miliyoni 19Frw, amaze kuzigamwa ni miliyoni 8Frw. Ni ukuvuga 44%.

Muri gahunda ya VUP, amafaranga amaze gutangwa nk’inguzanyo ku batishoboye ni miliyoni 32Frw mu gihe amaze kwishyurwa ari miliyoni 20,6Frw. Imishinga imaze guhabwa inguzanyo ni 18.

Mu mibereho myiza, ubu 91% bamaze kwishyira mituweri, muri uyu Murenge wa Gikondo kandi bubatse amarerero atatu aho bafite intego y’uko muri buri Mudugudu hagomba kubamo irerero.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kandi bakomeje kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo aho bafatanya n’ubuyobozi bwite bw’akarere muri gahunda yiswe ’Wizarira mu gukemura ibibazo by’abaturage’.

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gikondo, Umutoni Justine yavuze ko ibi bikorwa n’ibindi byinshi ari ibyo Abanyamuryango bishatsemo kandi bakomeje kujya mu ngamba ku buryo ibiri imbere aribyo byiza kandi byinshi.

Ati “FPR yadushyiriyeho ibikenewe byose, yaduhaye amahirwe, buri Munyamuryango afite uburyo bwo gukora akiteza imbere, icyo dusabwa ni ukwitinyuka, aya mahirwe dufite buri wese akumva agomba kuyabyaza umusaruro.”

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga ko umurongo mwiza w’imiyoborere, umutekano ndetse n’uburyo bwashyizweho bworohereza abantu gukora ari bimwe mu bituma bakora bakiteza imbere bakanateza igihugu cyabo imbere.

Dr Niyigaba Ignace ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akanayatunganya yavuze ko kugeza ubu ibikorwa bye bimaze guha akazi abarenga 1500 kandi biganjemo urubyiruko rwaba urwabashije kwiga amashuri ndetse n’urwo mu Ntara y’Uburasirazuba, Amajyaruguru no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko i Gikondo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati "Icya mbere twishimira ni uruhare rw’umuryango FPR Inkotanyi kuko ibi byose tubikora kubera ko dufite umutekano, kubera imiyoborere myiza, kubera ko badutoza kwigira no gukura amaboko mu mufuka tugakora kandi tugakorera ahantu heza."

Idahemuka Tharcisse yagize ati “Twishimira aho urugamba rw’iterambere turugeze, iyo tugereranyije hano Gikondo mu 1994, harangwa n’ivumbi, ibyondo n’umutekano muke,uyu munsi hakaba hari ibikorwa Abanyamuryango ba FPR bagiramo uruhare, haba mu bukangurambaga no kubaka ibikorwa byunganira leta. Ibi bigaragaza ko FPR nk’umuryango ufite umubyeyi ariwo Chairman Paul Kagame, bigaragaza ko impanuro aduha tuzubahiriza.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Gikondo batangaje ko biyujurije umuhanda wa miliyoni 35 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .