Abanyamerika barenga 100 baba mu Rwanda batoye Perezida wabo bakoresheje iposita

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko abaturage b’iki gihugu barenga 100 basanzwe batuye cyangwa bakorera mu Rwanda babashije kwitorera umukuru w’igihugu cyabo.

Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika mu Rwanda yabwiye The NewTimes ko aba baturage babashije gutora binyuze muri Ambasade aho batanze impapuro zabo z’itora, ambasade nayo ikazohereza hakoreshejwe iposita nyuma amajwi ashyikirizwa abashinzwe kuyabarura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa Ambasade ya Amerika mu Rwanda ntiyigeze itangaza aba baturage batoye na Leta bari bahagarariye.

Amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye ku wa 3 Ugushyingo, gusa kugeza n’ubu amajwi aracyabarurwa kugira ngo byemezwe niba Donald Trump wo mu ishyaka ry’aba-républicain atsindira kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri cyangwa se niba Joe Biden wo mu ishyaka ry’aba-démocrate ari bumuhigike akinjira muri White House.

Kugeza ubu amajwi amaze kubarurwa yerekana ko Joe Biden ari imbere ya n’amajwi 253 kuri 213 ya Donald Trump.

Abanyamerika barenga 100 baba mu Rwanda babashije gutora Perezida wabo binyuze muri Ambasade

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .