Abanyamerika 69 barahiriye gutanga umusanzu muri gahunda z’ubuzima n’uburezi mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Abakorerabushake 69 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barahiriye gutangira gutanga umusanzu muri gahunda z’uburezi n’ubuvuzi mu bice bitandukanye by’u Rwanda, cyane cyane mu byaro mu gihe cy’imyaka ibiri.

Aba bakorerabushake barahiriye muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019 nyuma y’amezi atatu bahabwa amahugurwa ku rurimi n’umuco by’u Rwanda n’icyerekezo rufite mu guteza imbere uburezi n’ubuvuzi.

Ibi bikorwa bazakora binyuze muri gahunda ya Peace Corps yatangijwe na Amerika mu rwego rwo gutanga umusanzu aho bikenewe hirya no hino ku Isi, bazajya bakorana n’ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima muri gahunda zo guteza imbere izo nzego.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko ibikorwa bazakora biri mu ntego z’iterambere u Rwanda rwihaye zo guteza imbere uburezi n’ubuzima.

Ati “Ni ibikorwa bizakorerwa mu baturage, abakorerabushake bazakorana n’abaturage kandi bamarane igihe kinini.”

“By’umwihariko bazafasha abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kwigisha Icyongereza nk’ururimi rw’amahanga. Bazafasha abajyanama b’ubuzima n’ibigo nderabuzima mu guteza imbere gahunda y’iminsi 1000 y’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.”

Izi gahunda zigamije by’umwihariko kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana n’ingaruka zabyo.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS(2014-2015), rigaragaza ko abana bafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo, imyitwarire ari 63%. Icyo gihe 38% by’abari munsi y’imyaka itanu bari bagwingiye. Ibyo bituma Isi ihomba abakozi bafite ubumenyi bwayifasha guhangana n’ibibazo biyugarije.

Umuyobozi wa Peace Corps mu Rwanda, Dr Keith Hackett, yavuze ko bazanahugura abarimu kwigisha Icyongereza bakanungurana ubumenyi ku buryo bakongera ireme ry’uburezi mu mashuri.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Muvunyi Zuberi, yavuze ko aba bakorerabushake by’umwihariko ku rwego rw’ubuvuzi bazafasha mu kwegereza ubuvuzi abaturage muri gahunda z’isuku n’ubuzima bw’umwana.

Ati “Baradufasha mu kwigisha abaturage ariko turashaka gukorana na bo mu nyigisho zo kwereka ababyeyi uburyo bakwita ku buzima bw’umwana mu minsi 1000. Baraza gufatanya n’abajyanama b’ubuzima, bafatanye n’izindi nzego kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira imyumvire nyayo ku bituma bagira ubuzima bwiza.

Gahunda ya Peace Corps yatangijwe mu Rwanda mu 2008. Aba bakorerabushake 69 baje mu Rwanda bahasanga abandi 138 mu gihe kuva yatangizwa mu gihugu yanyuzemo abagera kuri 800.

Abakorerabushake b'Abanyamerika babanje kubyina imbyino nyarwanda ziri muri bimwe mu byo bamaze iminsi bahugurwa
Alisa Nazaire na Jacob Prescott bamwe mu bakorerabushake bavuze mu izina rya bagenzi babo
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yakiriye indahiro z'abakorerabushake b'Abanyamerika
Darren Adams na Nicole Mwalili (iburyo) bavuze ijambo ryabo mu Kinyarwanda ururimi bamaze amezi atatu bigishwa
Umuyobozi wa Peace Corps mu Rwanda, Dr Keith Hackett, yavuze ko bazanahugura abarimu kwigisha Icyongereza
Justin Bennett na Kyra Jones abakorerabushake bavuze mu izina rya bagenzi babo bakoresha Igifaransa
Kim West ushinzwe gahunda y'amahugurwa muri Peace Corps atanga ikiganiro
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuzima muri Minisante, Dr. Zuberi Muvunyi yashimiye Peace Corps ku musanzu igira mu iterambere ry'u Rwanda
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko ibikorwa bazakora biri mu ntego z’iterambere u Rwanda rwihaye
Bamwe mu bakozi b'ibigo nderabuzima n'amashuri bari baje muri uyu muhango
Bamwe muri aba bakorerabushake ubwo bari bagiye kurahira bari bafite akanyamuneza
Gahunda ya Peace Corps aba bakorerabushake bajemo yatangijwe mu Rwanda mu 2008
Byari ibihe by'akanyamuneza muri iki gikorwa
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza