00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki hari ibihano bidatangwa kandi biteganywa n’amategeko?

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Bamwe bagaragaza impamvu hari abantu bari kuburana imanza mu mizi, badakunze guhabwa uburenganzira bwo kuburana badafunze kandi ubu buryo buteganywa n’amategeko mu gihe umuntu ari kuburana.

Me Buhuru Pierre Célestin umaze imyaka 22 mu mwuga wo kunganira abantu mu nkiko, aherutse gutangaza ko iyo imanza zikiri mu mizi, akenshi urukiko rukunze guhitamo ko umuntu aburana afunzwe.

Ati “Akenshi usanga urukiko rwemeza ko umuntu aburana afunze kandi bishoboka ko yaburana adafunzwe. Ibyo bigaragara cyane mu nkiko z’ibanze cyangwa iyo umuntu yakoze icyaha kimujyana kuburanira mu rukiko rwisumbuye ariko ari kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.”

Me Buhuru avuga ko bitoroshye kuba umuntu yabona amahirwe yo kuburana ari hanze, ati “Iyo urebye imanza zisigaye zicibwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, kugira ngo umuntu azarekurwe ku rwego rwa mbere ntabwo biba byoroshye, amahirwe aba ari macye cyane yo kugira ngo umuntu arekurwe kurusha ayo gufungwa.”

Kuri Me Mukamusoni Antoinette umaze imyaka 11 yunganira abantu mu nkiko, yavuze ko ubusanzwe umuntu ugenwa n’amategeko, yakabaye yoroherezwa agafungurwa by’agateganyo.

Ati “Ubundi gukurikirana umuntu adafunze ryakabaye ari ryo hame, gufunga umuntu bikabaho iyo hari impungenge ko uwo muntu ashobora gutoroka ubutabera cyangwa se ko mu gihe yakenerwa ataboneka.”

Me Mukamusoni yavuze ko hari ukuntu ubutabera bw’u Rwanda butangiye kumva ingingo yo kudafunga abantu mu gihe cyo gusaba ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko urugendo rukiri rurerure.

Ati “Kuba ubutabera bw’u Rwanda butangiye kumva ko gufunga umuntu atari cyo gihano cyonyine ni intambwe nziza ubutabera butangiye gutera.”

Uyu munyamategeko yavuze ko binashoboka ko ubutabera bwajya bwita ku guhanisha umuntu gutanga ibihano by’ihazabu iba iteganyijwe ku cyaha runaka, aho guhitamo gufunga umuntu.

Kuri Me Mutayega Bibrey umaze imyaka 15 mu mwuga wo kunganira abantu mu nkiko, yabwiye IGIHE ko mu gihe cyo kuburana imanza mu mizi, abantu bemererwa n’amategeko uburenganzira bwo kuburana bari hanze, bakwiye gushyira imbaraga mu kwereka urukiko impamvu zifatika zatuma baburana bari hanze.

Yongeyeho ko iri “tegeko rireba abantu bose, abakire n’abakene” bityo buri wese ubyemerewe n’amategeko akaba afite uburenganzira bwo gusaba urukiko kuba yaburana ari hanze.

Aba banyamategeko kandi bongeyeho ko n’isubikagihano ridakunze gutangwa n’inkiko zo mu Rwanda, kandi ari kimwe mu bihano byemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, mu ngingo yacyo ya 64, hasobanura ko “Isubikagihano ari icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu hashingiwe ku buremere bw’icyaha.”

Me Buhuru yavuze kuburanisha umuntu adafunze ndetse no kuba yahanishwa igihano gisubitse, byose byagira uruhare mu kugabanya ubucucike bw’imfungwa buri muri gereza zo mu Rwanda dore ko zakira umubare uruta ubushobozi bwazo.

Abanyamategeko bavuga ko inkiko z'u Rwanda zitakunze kurekura abantu bari kuburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .