00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bo mu Rwanda 55% bagaragaje ko umwuga urimo itotezwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 8 November 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Ubushakashatsi ku Gipimo cy’Iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, (Rwanda Media Barometer) bwagaragaje ko mu bitangazamakuru harimo aho abakozi baba badafashwe neza, by’umwihariko 55% bagaragaje ko harimo ikibazo cy’itotezwa rishingiye ku gitsina.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bugaragaza ko ubushobozi bw’ibitangazamakuru n’abanyamakuru mu Rwanda muri rusange bukiri hasi, haba mu mafaranga no mu bijyanye n’uburyo bw’imikorere inoze.

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku banyamakuru 254 bo mu binyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2024 ubwo bwashyirwaga ahagaragara, byagaragajwe ko mu banyamakuru bose babajijwe, 55% bagaragaje ko mu mwuga w’itangazamakuru harimo itotezwa rishingiye ku gitsina.

Abagabo bagera kuri 49,1% bemeje ko iki kibazo gihari mu gihe abagore babajijwe, 70,3% ari bo bemeje ko iri totezwa rishingiye ku gitsina riba muri uyu mwuga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yatangaje iki ari ikibazo gikomeye ku mwuga, ari na yo mpamvu na cyo bagikoraho ubushakashatsi kugira ngo kiganirweho.

Ati “Ni ikibazo gikomeye, ni na yo mpamvu abantu bagihagurukiye, ni na yo mpamvu tugishyira mu byo dupima. Icyiza ni uko harimo abamaze kugira inararibonye mu bagore n’abakobwa bakora umwuga w’itangazamakuru babera icyitegererezo abandi. Ubu nibura hari aho baganirira.”

“Kubona binavugwa bikagaragara ko ari byinshi, ni ukubera ko abantu batangiye no gutinyuka. Ubundi babanaga na byo. Kuba rero abantu babivuga wenda hakagira abo bibyutsa ibikomere ariko nibura byagaragaye abantu bashaka n’uko bavura ibyo bikomere.”

Rushingabigwi yagaragaje ko ari intambwe ikomeye yatewe kuba abantu batangiye kwemera ko bikorwa kuko “mbere barabivugaga, abagabo bakavuga ngo ni ibyo bigira ariko ubu kubera ubukangurambaga abantu batangiye kubyumva. Intambwe rero igomba guterwa, ni na byiza ko abantu batangiye kubyakira ko bihari.”

Yavuze ko abantu bakwiye kwicara mu bitangazamakuru bakabwizanya ukuri, kuko abenshi bibabaho batanazi ko bakorewe itotezwa rishingiye ku gitsina, nk’aho abagabo bakora ku myanya y’abagore n’abakobwa, bumva ko ari imikino kandi bitari bikwiye.

Ati “Ubu rero nitumara gusobanukirwa ko utagomba kuvogera umuntu bizakemuka.”

Imibare igaragaza ko abagore bari mu itangazamakuru ari 35,6%, gusa abarimo bakora nk’abanyamakuru ni 26,2%; abanditsi bakuru b’abagore ni 19,7% na ho abayoboye ibitangazamakuru ni 9,8%.

Umuyobozi Mukuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi yagaragaje ko ubwo ikibazo cy'itotezwa rishingiye ku gitsina cyatagiye kuganirwaho mu itangazamakuru hari icyizere cyo gukemuka
Abanyamakuru b'abagore bariyongera mu mwga ariko abenshi bagaragaje ko hari ikibazo cy'itotezwa rishingiye ku gitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .