00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Youtubers bashinjwa gukwirakwiza impuha bagiye kuburana mu mizi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 06:28
Yasuwe :
0 0

Muri Kamena uyu mwaka nibwo aba-Youtubers batatu bakoreraga shene ya YouTube yitwa Iwacu TV bazatangira kuburana mu mizi ku cyaha bakekwaho cyo gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu amahanga.

Abo ba-Youtubers uko ari batatu, Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Schadrack batawe muri yombi mu Ukwakira 2018 bashinjwa cyo ‘gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n’uko byafashwe’.

Babanje kuburanishwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarungenge, nyuma rwiyambura ububasha urubanza rwoherezwa mu rukiko rukuru.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrisson yabwiye IGIHE ko tariki 2 Kamena 2021 aribwo bazatangira kuburanishwa mu mizi.

Umwe mu bunganira abo banyamakuru, Me Ibambe Jean Paul yavuze ko bataramenyeshwa itariki y’urubanza, ariko ko bagitegereje.

Kubera ko bari bamaze igihe kinini bataraburanishwa, Ibambe yavuze ko bari baratanze ikirego mu rukiko rw’ubujurire basaba kurekurwa by’agateganyo, naho bari bagitegereje itariki y’urubanza.

Yagize ati “Byageze aho tubona birimo biratinda dusaba ko barekurwa by’agateganyo ariko tugira ikibazo kubera ko twaraburanye mu rukiko rw’ubujurire, umucamanza waburanishije urwo rubanza ejobundi bamujyana mu rukiko rw’ikirenga kuba umucamanza, batubwiye ko bazongera kuduhamagara.”

Icyaha cyo gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga aba banyamakuru bakurikiranyweho, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10. Icyo bashinjwaga mbere cyo gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n’uko byafashwe’, gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo banyamakuru bifashishaga inkuru zatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda bakazihindurira imitwe, izindi bakazihimbira bagamije ko zirebwa cyane kuri YouTube.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwatanze ingero z’imitwe imwe yazo zirimo iyagiraga iti “Abashyigikiye FPR ntibazi ibyo barimo; Iby’impunzi za Kiziba bikomeje kuba agatereranzamba; Mu Rwanda hagiye kumeneka amaraso menshi hasigaye gato; Umurenge wa Nyabimata wigaruriwe n’inyeshyamba, Leta y’u Rwanda ifite ubwoba bwinshi cyane RNC ya Kayumba irakataje” n’izindi.

Abaregwa bavuga ko bashinze Iwacu Tv bagamije gukorera amafaranga nubwo batigeze bayandikisha mu mategeko.

Bavuze ko bari bagamije gushyiraho inkuru bakoraga mu bindi bitangazamakuru, indirimbo n’ibiganiro bitandukanye, ariko ko hari zimwe mu nkuru ubushinjacyaha buvuga zitigeze zishyirwaho ariko zose zitakozwe hagamijwe gukwirakwiza impuha no guteza imvururu.

Urubanza ruzabera mu rukiko rukuru tariki 2 Kamena 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .