Abanyamakuru bahawe umukoro wo gutanga umusanzu mu kurandura igwingira ry’abana

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 17 Ugushyingo 2019 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Abanyamakuru bashishikarijwe kugira uruhare mu rugendo rwo kurandura igwingira mu bana bato cyane ko itangazamakuru ngo ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu guteza imbere imikurire myiza y’abana mu Rwanda.

Ibi byagarusweho kuri uyu wa Gatanu mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, n’Ikigo cy’igihugu mbonezamikurire mu bana bato (NECDP).

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu mbonezamikurire mu Rwanda, Mucumbitsi Alexis, yatangaje ko abanyamakuru ari imbaraga zikomeye zishobora kugeza amakuru ku baturage ndetse no ku bigisha ku buryo bworoshye.

Yagize ati “Itangazamakuru tubona ari imbaraga zikomeye cyane zishobora kugeza amakuru cyane cyane ku baturage rikanabigisha. Nicyo cyatumye twegera abanyamakuru kugira ngo tubahe ubumenyi mu rugamba dufite rwo kurwanya imirire mibi cyane cyane igwingira ry’abana.”

Yakomeje agira ati “abanyamakuru banadufashe kumanuka mu midugudu bigishe abaturage mu mihindukire y’ibyemezo bashobora gufata mu byerekeye imirire, isuku n’isukura byabo.”

Abanyamakuru basabwe kandi kutajya gushaka amakuru gusa ajyanye n’ibibazo by’imirire mibi, ahubwo bakwiriye no kwigisha abo bayisanganye.

Mutesa Bernard, umuyobozi w’ikinyamakuru Imena, avuga ko umunyamakuru ari umufashamyumvire bityo ko we azafatanya na NECDP mu rugamba rwo kurwanya igwingira ry’abana.

Ati “Nkatwe nk’abanyamakuru twize uburyo bwo kunononsora imikorere, ibyo gutangaza byacitse gusa ni imyumvire ikwiye guhinduka kuko umunyamakuru ari umwenegihugu kandi akwiriye gutanga umusanzu we. Nzafatanya n’uru rwego mu kurwanya igwingira ry’abana.”

Ubushakashatsi bwasohotse mu 2018 bwagaragaje ko ikibazo cy’igwingira mu Rwanda gihagaze ku kigero cya 35%, hakaba hategerejwe ubundi buzasohoka mu 2020 byitezwe ko imibare izagabanuka bitewe n’ingamba zagiye zifatwa.

Intego ya NECDP nuko byibuze mu 2024 ikigero cy’igwingira mu Rwanda azaba ari 19%.

Mu 2000 ikibazo cy’igwingira mu Rwanda cyari gihagaze kuri 48.5%, mu 2005 byari 51.1%, mu 2010 imibare yagaragazaga 44.2%, mu gihe mu 2018 byari 35%.

Kugeza ubu uturere twugarijwe n’ikibazo cy’igwingira ry’abana ni Rusizi, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Gakenke, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Ruhango, Kayonza na Bugesera.

Mucumbitsi Alexis yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu kurwanya igwingira mu bana
Abanyamakuru babajije ibyo badasobanukiwe batanga n'inama zitandukanye
Abanyamakuru basabwe kujya bigisha abaturage cyane ko bafite ubushobozi bwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .