00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri ba IGIHE mu banyamakuru bahawe ibihembo by’ababaye indashyikirwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 7 November 2024 saa 11:07
Yasuwe :

Mu bihembo ngarukamwaka bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, RGB, ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru, ARJ, bahemba abanyamakuru babaye indashyikirwa, babiri ba IGIHE babonetse mu bahawe ibihembo bashimirwa ubunyamwuga n’uruhare mu iterambere.

Ni ibihembo bitangwa hagamijwe kuzirikana uruhare rw’abanyamakuru mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye, bakanashimirwa umuhate wabo muri uyu mwuga.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 11 byahawe abanyamakuru 31, harimo n’icyahawe umunyamakuru w’umwaka. Ibihembo byegukanywe n’abagabo 16 mu gihe abagore ari 15.

Inkuru zihembwa ni izo mu byiciro byihariye byatoranyijwe, aho umunyamakuru asabwa kugaragaza inkuru yakoze, zigakosorwa n’abahanga, izihize izindi zigahabwa amanota ya mbere.

Mu banyamakuru ba IGIHE batsinze harimo Mugisha Nshuti Christian watsinze mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku guteza imbere imikurire y’umwana, na ho Jean de Dieu Tuyizere atsinda mu cyiciro cy’inkuru zibanda ku gutanga ibisobanuro by’imibare (Data Journalism Award).

Umunyamakuru w’umwaka watowe ni Oswald Mutuyeyezu wa Radio Tv 10.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yagaragaje ko ubufatanye bw’imiryango itandukanye n’inzego za Leta mu kuzamura urwego rw’itangazamakuru ari ingirakamaro.

Ati “Gushyira itsinda rishinzwe iterambere ry’itangazamakuru muri RGB byatumye imikoranire yacu irushaho kuba myiza, dukorera hamwe tugamije iterambere ry’itangazamakuru. Byatumye abafatanyabikorwa batandukanye bahuriza hamwe gahunda zigenewe uru rwego.”

Yahamije ko binyuze muri ubu bufatanye babasha kumenya ibigo by’itangazamakuru n’abanyamakuru n’ibyo bakeneye mu rwego rwo kuzamura ubushobozi ndetse ubushobozi buhari bugakoreshwa neza.

Muri uyu muhango kandi hatangijwe koperative y’abanyamakuru (MEDECO) rihabwa inkunga ya miliyoni zirenga 43,9 Frw azakorehswa mu ishoramari.

Mugisha Nshuti Christian wa IGIHE yahembwe nk'umunyamakuru w'indashyikirwa wakoze ku nkuru ziteza imbere uburere n'imikurire y'umwana

Uko ibihembo byatanzwe

Feature story harimo inkuru ndende zasohotse ku bitangazamakuru byandika kuri murandasi
Steven Nsamaza/ Rwanda Dispatch

Inkuru z’ubuzima
Itangishatse Lionel/ Radio Ishingiro

Inkuru ziteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho
Ineza Leontine/ Energy Radio

Inkuru zivuga ku burere n’imikurire by’umwana
1. Byavuka Rachel/ Isangano Radio
2. Vestine Umurerwa/ Isango Star TV
3. Mugisha Nshuti Christian/ IGIHE.COM

Inkuru za sports
Kayishema Titi Thierry/ RBA

Inkuru zivuga ku buhinzi
1. Jeannine Ndayizeye/ RBA-Radio
2. Cyubahiro Bonaventure/ RBA-RTV
3. Emma Marie Umurerwa/ Iriba News

Inkuru ziteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga
Michel Nkurunziza/ The New Times

Inkuru ndende/ Best documentary
Mukantagengwa Marie Louise/ Radio Ishingiro

Inkuru zibanda ku bisobanuro mu mibare/ Data Journalism Awards
Tuyizere Jean de Dieu/ IGIHE.COM

Inkuru ziteza imbere akamaro k’amazi, isuku n’isukura, no kurwanya indwara zituruka ku mwanda

Habineza Venuste / Radio Salus
Phoibe Mukandayisenga/ Radio Ishingiro

Inkuru ku buvugizi ku kurwanya inda ziterwa abangavu
Rurangangabo Patrick/ Radio Salus

Inkuru ziteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye
Ntambara Garleon/ Radio/TV10

Inkuru ku buvugizi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana
Marie Jeanne Umutoni/ Radio Salus

Inkuru ku buringanire hagati y’umugabo n’umugore
Alice Tembasi/ Radio Salus

Ikiganiro cy’umwaka/ Talkshow of the year
Gatarara Emmanuel/ Radio Ishingiro

Inkuru ivuga ku miyoborere myiza, imitangire ya serivisi inoze
Agahozo Mwizerwa Mary Peace/ TV 1

Inkuru zivuga ku bucuruzi
Kazungire Merci Dieu /Radio Salus

Inkuru zivuga kuri gahunda ya Gira Wigire
Linda Mbabazi Kagire/ The New Times

Inkuru zivuga ku itangwa rya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga/ Byikorere
Aphrodice Muhire/ RBA

Inkuru nziza zivuga ku kamaro k’umuganda mu kubaka ubumwe n’ubufatanye
Gabriel Imaniriho/ Isango Star

Inkuru zicukumbuye
Dushimimana Ngabo Emmanuel/ Radio Isangano
Desire Bizimana/ Radio Ishingiro

Inkuru nziza yakozwe n’umugore
Gloria Iribagiza/ The New Times

Umugore watsiniye igihembo cy’inkuru nziza
Emilienne Kayitesi / Isango Star

Inkuru y’Umwaka
Steven Nsamaza/ Rwanda Dispatch

Umunyamakuru w’umwaka
Oswald Mutuyeyezu/ Radio TV10

Tuyizere Jean de Dieu, umunyamakuru wa IGIHE ashyikirizwa igihembo nk'umunyamakuru w'indashyikirwa
Inzego zitandukanye zari zakereye guhemba abanyamakuru babaye indashyikirwa
Abanyamakuru 31 bahawe ibihembo kubera inkuru zitandukanye zabaye indashyikirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .