Ibi bihembo bitangwa mu rwego rwo gushima umuhate abanyamakuru bagaragaje mu kazi kabo ko gutara no gutangaza inkuru bijyanye ahanini n’umusanzu inkuru zabo zagize ku baturage.
Mu nkuru zihembwa buri mwaka harebwa ibyiciro byihariye bitoranywa aho abanyamakuru basabwa kugaragaza inkuru bakoze zigahabwa amanota hashingiwe ku miterere yazo.
Muri uyu mwaka, ibirori byo gutanga ibi bihembo ku nshuro yabyo ya cyenda byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gicurasi 2022.
Mu bahembwe, ibihembo byihariwe n’ibitangazamakuru birimo IGIHE, aho abanyamakuru begukanye ibihembo bitanu; biyongeraho batanu bakora kuri Radio Ishingiro yo mu Karere ka Gicumbi batahanye ibihembo birimo icya Radiyo y’Abaturage yahize izindi.
Mu banyamakuru ba IGIHE, Kanamugire Emmanuel yahembwe mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga n’Itumanaho; Mucyo Serge yahembwe mu cy’Ifoto y’Umwaka [iyatsinze ni iyo yafatiye muri Mozambique igaragaza ubumuntu bw’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri icyo gihugu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado]; Nsanzimana Ernest yahembewe gukora inkuru nziza yagaragaje Iterambere ry’abafite Ubumuga.
Mu nkuru zishimangira Imikurire n’Uburere bw’Umwana mu bahembwe harimo Ishimwe Israel mu gihe Maniraguha Ferdinand yahembewe inkuru yanditse igamije guteza imbere umugore.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yagaragaje ko Leta yifuza kongera uruhare rw’Abanyarwanda n’uburyo batanga ibitekerezo.
Ati “Ibyo bishoboka iyo dufite abanyamakuru beza. Mwebwe nk’abanyamakuru bo mu Rwanda mwaganiriye na Leta mukagaragaza ko rikwiye kwigenzura, ni byiza cyane ko mukomeza iyo nzira kandi mukabikjora mu haranira ko muba abanyamakuru b’abanyamwuga koko.”
Yavuze ko umunyamakuru ubereye Abanyarwanda afasha no kwihutisha iterambere no gufasha abaturage gukemurirwa ikibazo.
Yavuze ko hakwiye gukomeza kubaho ubwo bumwe ku buryo ibibazo bishingiye ku bushobozi bikemuka kurushaho.
Dr Usta Kayitesi yibukije abayobozi b’inzego zitandukanye ko u Rwanda ruri mu bihugu byashyizeho itegeko ryemerera abanyamakuru kuyageraho, abasaba kurushaho kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi. Yasabye abanyamakuru gutangaza izo nkuru kinyamwuga.
– Uko ibihembo byatanzwe
Inkuru icukumbuye (Investigative)
– Iribagiza Gloria/ The New Times
– Mukandayisenga Phoibe/ Radio Ishingiro
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT and Telecommunication Award)
Kanamugire Emmanuel/IGIHE
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza yo gukumira Ibiza
Kwigira Issa/Flash TV.
Umunyamakuru wakoze inkuru ireba n’Imibare [Data Journalism Award]
Twahirwa Eric/ Deepnews.com.
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubuzima (Health Reporting Award)
Imaniriho Gabriel/ Isango Star
Umunyamakuru wafashe ifoto nziza y’umwaka (Photo of the year)
Mucyo Serge/ IGIHE
Umunyamakuru wakoze inkuru y’ubuvugizi ku bafite ubumuga
Nsanzimana Ernest/ IGIHE
Umunyamakuru wakoze inkuru zishimangira Imikurire n’Uburere bw’umwana
– Ishimwe Israel/ IGIHE
– Uzamuranga Seraphine/ Radio Ishingiro
– Sindiheba Yusuf/ RBA
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubukungu (Business, Finance and Economics Journalism Award)
Ntirenganya Emmanuel/ The New Times
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza z’ubuhinzi
– Kwitonda Clarisse/ Radio Ishingiro
– Mukarubayiza Florentine/ Radio Huguka
– Hakizimana Elias/ The Inspirer
– Nkurunziza Michel/ The New Times.
Abanyamakuru bakoze inkuru z’Ubuvugizi ku Ihohoterwa rikorerwa abana, ubusumbane bw’abagabo n’abagore muri Sosiyete Nyarwanda
– Agahozo Amiella/ Flash FM
– Hakizimana Daniel/ Flash FM
– Ishimwe Rugira Gisele/ KT Radio
– Maniraguha Ferdinand/ IGIHE
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ku birebana n’amazi isuku n’isukura
Arinatwe Josué/ RC Nyagatare
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ishishikariza imitangire inoze ya serivisi
Mutatsineza Yvonne/ Radio Isangano y’i Karongi
– Ibyiciro byihariye byatekerejweho
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ya siporo
Nkundamahoro Alphonse/ Radio Ishingiro
Umunyamakuru w’imyidagaduro
Bakubwiruryumve/ Radio Ishingiro
Radiyo y’Abaturage yahize izindi (Community Radio of The Year)
Radio Ishingiro
Umunyamakuru ukora Ikiganiro cyiza cya Televiziyo
Niyifasha Didace/ Isango Star
Ikiganiro cya radiyo cyahize ibindi (Talk Show Award)
Ikaze Munyarwanda/ Radio Flash
Umunyamakuru w’umugore wahize abandi (Female Journalist of the Year)
Iribagiza Gloria/ The New Times.
Umunyamakuru mwiza w’umwaka
– Nkurunziza Michel/ The New Times
– Hakizimana Elias/ The Inspirer
Umunyamakuru w’Indashyikirwa w’ibihe byose
Kalinda Viateur





































Amafoto: IGIHE & RBA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!