Amashuri makuru na za kaminuza akorera mu Rwanda yagiye yiyongera uko imyaka igenda, kuko nko mu myaka irindwi ishize agera kuri 20 yasabye gukorera mu Rwanda kandi arabihabwa.
Aya arimo akora mu buryo mpuzamahanga nubwo atari yo gusa yakira abanyeshuri b’abanyamahanga.
Nk’urugero mu barenga 8000 bahawe impamyabushobozi mu mpera z’Ukwakira 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda, abanyamahanga bari 126.
Imibare ya HEC igaragaza ko mu 2017/2018 abanyamahanga bigaga mu Rwanda babarirwaga mu 1397, ariko mu 2024 bagera kuri 9109.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje aherutse kubwira Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ko umubare w’abanyamahanga wiyongereye ariko harimo ibigomba kunozwa.
Ati “Umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga bariyongereye ni uko harimo n’abo tutazi. Harimo abaza ari ba mukerarugendo cyangwa akaza afite udufaranga duke yarangiza akabura. Kwita ku bibazo byabo birakomeye ariko tumaze iminsi dukorana n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo batange amakuru ahagije, ugiye kuza mu Rwanda kwiga, amenye ngo arasabwa iki? Nibura abibone ku rubuga, agere hano bamuhe visa y’umunyeshuri nk’uko ahandi bikorwa, ntabwo umuntu azava iwabo aje mu bukerarugendo ngo ajye no mu ishuri.”
Yagaragaje ko hari n’abo usanga yinjiye mu Rwanda avuga agiye gushaka akazi ariko yabazwa amasezerano y’akazi akabura.
Aba ngo harimo abahita bajya kwiyandikisha muri kaminuza zimwe ugasanga yarize ubuvuzi ariko akiyandikisha mu masomo ya porogaramu za mudasobwa.
Ati “Akaza kudusaba equivalence ariko ukibaza uyu muntu w’umuganga agiye mu bya porogaramu za mudasobwa kubera iki? Ariko akaba ari uburyo yabinyujijemo ku buryo Namara kubona equivalence azatangira ashake akazi kuko yavuze ng oni umunyeshuri.”
Mu Ukwakira 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko kubera ireme ry’uburezi rigenda ritera imbere muri Kaminuza y’u Rwanda byatumye n’abanyamahanga bifuza kuyigamo.
Ati “Twishimira ko Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kuzamura ireme ry’uburezi riyitangirwamo ku buryo n’abanyeshuri baturutse hanze y’u Rwanda bishimira kuyigamo. Kunoza ireme ry’uburezi bigomba gukomeza kandi tukishimira ko intambwe imaze guterwa itasubira inyuma.”
Dr. Mukankomeje yahamije ko ubu hari kwigwa ku buryo abanyeshuri b’abanyamahanga bakwiyongera mu mashuri makuru na za kaminuza zikorera mu Rwanda.
Kuva mu 2017 umubare w’abarimu bafite impamyabushobozi z’ikirenga wavuye kuri 776 bagera ku 1195 mu 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!